Home Ubutabera Umuhanuzi Bushiri ukomoka muri Malawi arashakishwa nyuma yo gutoroka ubutabera

Umuhanuzi Bushiri ukomoka muri Malawi arashakishwa nyuma yo gutoroka ubutabera

0
Umushumba Bushiri n’umugore we, Mary Bushiri.

Polisi yavuze ko Afurika y’Epfo yatanze impapuro zo guta muri yombi umuvugabutumwa w’umuherwe utavugwaho rumwe, ukurikiranyweho icyaha cy’uburiganya nyuma yo guhungira mu gihugu cye cy’amavuko, Malawi, atubahirije ibyo asabwa n’urukiko.

Umushumba Bushiri n’umugore we, Mary Bushiri.(Getty images)

Umushumba Bushiri, wiyita umuhanuzi ku bw’ibitangaza akora, akurikiranwe n’inkiko zo muri Africa y’Epfo ku kirego cy’uburiganya no gucuruza mu buryo butemewe, ibyaha areganwa n’umugore we, Mary Bushiri.

Izi nzandiko zo kumuta muri yombi we n’umugore we zashyizwe hanze mu gitondo cyo ku wa 16 Ugushyingo n’umucamanza w’urukiko rwa Pretoria nkuko byatangajwe n’umuvugizikazi wiishami rya Police yo muri Africa y’Epfo rizwi nka Hawks,Katlego Mogale.

Uyu mushumba Bushiri ku wa gatandatu ushize yumvikanye avuga ko yahunze Africa y’Epfo kuko yatinyaga ko ubuzima bwe bwajya mu kaga.

Perezida wa Malawi yaba abiri inyuma

Mu minsi ishize ibitangazamakuru bitandukanye byavuze ko uyu mukozi w’Imana yaba yarahunze Africa y’Epfo ajyanye na prezida wa Malawi Lazarus Chakwera, wari wagiriye uruzinduko rw’akazi muri Africa Epfo aho yanagiranye ibiganiro  na Perezida Cyril Ramaphosa.

Leta z’ibihugu byombi zahakanye ibyo bashinjwa n’itangazamakuru, aho bavuga ko abashinzwe abinjira n’abasohoka bari bagenzuye imyirondoro y’abagenzi bose bari bari kumwe na Perezida wa Malawi kuburyo batari kureka uyu mu pasitori atoroka ubutabera.

Ubujurire bwa Bushiri n’umugore we bwarahagaritswe kandi buri wese akaba azatakaza amafaranga 200.000 by’amafaranga akoreshwa muri Africa y’Epfo(rand) ahwanye n’amadorali y’America $ 13,000 bari bashyizeho ku giti cyabo.

Afurika y’Epfo yari yatangiye gahunda yo kubohereza muri Malawi, nk’uko guverinoma yabitangaje mu mpera z’icyumweru cyashize.

Perezida wa Malawi yavuze ko atazigera yivanga muri iki kibazo. Brian Banda umuvugizi wa prezida yabwiye AFP ibiro ntaramakuru ko bazabirekera inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Uyu mushumba akurikiranyweho kwigwizaho ubutunzi yakuye mu mpano z’abakristo be bo mu itorero rye riherereye mu murwa mukuru Pretoria ryitwa Enlightened Christian Gathering.

Uretse aho kandi, uyu mupasitoro yari afite imigabane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu itumanaho no mu bikorwa by’imyidagaduro.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article31 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge banduye Covid-19
Next articleBiden araca amarenga ko abandi bantu bashobora gupfa Trump natinda gutanga ubutegetsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here