Home Imyidagaduro Umuhanzi Alpha Rwirangira yasezeranye imbere y’Imana

Umuhanzi Alpha Rwirangira yasezeranye imbere y’Imana

0

Umuhanzi Alpha Rwirangira yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge, ni ubukwe bwabereye mu gihugu cya Canada.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, ariko ntibwatangazwa cyane, aho bwabereye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho uyu muhanzi asigaye aba.

Alpha Rwirangira benshi bibukira kukuba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame akaba akoze ubukwe na Umuziranene Liliane nyuma y’imyaka 3 bakundana, doreko muri 2017 aribwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bakeya, bakaba basusurukijwe n’umuhanzi Kazeneza Isheja mu ndirimbo ya Kamaliza yitwa ‘NarayeNdose’ nk’uko ibitangazamakuru birimo indorerwamo.com n’ibindi byabyanditse.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi wamenyekanye muri 2009 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Projeck Fame igice cya 3. Yakunzwe mu ndirimbo nka; Ya mungu, Amashimwe, Yes, Anatenda n’izindi. Amakuru yemeza ko bari bateguye gukora ubukwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko bigahagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, niko kubyimurira muri uku kwezi kwa Munani 2020.

Alpha yakundanye na Liliane amaze gutandukana na Miss Esther Uwingabire muri 2015.

Muri Mata 2015, Uwingabire Esther wari waratewe inda na Alpha Rwirangira, yibarutse umwana w’umuhungu ariko ajya kubyarira mu gihugu cy’amahanga aho byavuzwe ko yari yaratwawe n’umugabo w’umunyamafaranga bahise banibanira kandi atwite indaya Alpha Rwirangira.

Rwirangira yakoze ubukwe na Liliane, bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbaruwa yandikiwe Minisitiri yateje ikibazo
Next articleKavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here