Home Ubutabera Umuhanzi Davis D n’abo bareganwaga gusambanya umwana bafunguwe

Umuhanzi Davis D n’abo bareganwaga gusambanya umwana bafunguwe

0

Umucamanza wo mu Rukiko Rwibanze rwa Nyarugenge yatesheje agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyasabiraga abahanzi Davis D, Kevin Kade n’umufotozi Habimana Thierry, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kubashinja gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Kuri uyu wa gatanu nibwo umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo urubanza rwatangiye, yari inshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo no kutabona dosiye y’ibyo baregwa.

Ubushinja cyaha bwashinjaga muhanzi Davi D gutiza inzu Kavin Kade yo gusambanyirizamo umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Kevin Kade we yashinjwaga gusambanya uyu mwana kuko ubushinjacyaha bwavugaga ko umukobwa ariwe umushinja.

Ubushinja cyaha mu rukiko kandi bwashinje Habimana Thierry nawe kubonana n’uyu mwana nyuma yo kuva kwa Kevin Kade.

Umucamanza yasanze nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite bugaragaza ko kiwa 18 Mata aba basore baba barasambanyije uwo mwana ahita ategeka ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWhatsapp igiye kujyanwa mu nkiko
Next articlePerezida Joe Biden yavanyeho agapfukamunwa muri Oval Office
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here