Home Imyidagaduro Umuhanzi Samputu yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi batumvikana na leta y’u Rwanda

Umuhanzi Samputu yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi batumvikana na leta y’u Rwanda

0

Abahanzi b’ababarimbyi akenshi bamamara kubera ijwi ryabo cyangwa ubutumwa batambutsa mu bihangano byabo, bikaba aribyo bibazanira igikundiro kuruta ko byagira uwo bibateranya nabo cyane nk’ubutegetsi kuko ahubwo babufashasha mu kubatambukiriza ubutumwa n’ibindi.

Gusa nta kitagira irengayobora hari ababitangira ari byiza ariko nyuma bikabateranya na benshi bitewe n’imyumvire yabo cyangwa gukoresha izina ryabo mu zindi nyungu zibagonganisha n’ubutegetsi cyangwa indi miryango.

Muri iyi minsi haravugwa umuhanzi Samputu Jean Paul mu binyamakuru byo mu Rwanda bitangaza ko ari munzira zo gushinga umutwe wa politiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda nubwo we ntacyo arabivugaho.

Usibye samputu Jean Paul uri kugarukwaho nk’utajya imbizi n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe dore urutonde rw’abandi bahanzi nabo bagiranye cyangwa bafitanye ibibazo na leta y’u Rwanda.

  1. Kizito Mihigo

Kizito MIhigo umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’iz’ubumwe n’ubwiyunge wari umutoni muri leta ariko nyuma akaza guhamwa n’icyaha cyo gushaka kugambanira ubutegetsi buriho akatirwa gufungwa imyaka 10 ariko nyuma aza kubabarirwa na perezida Kagame. Gusa nyuma yaje gufatwa ashinjwa gushaka gutoroka Igihugu mu gihe yari agifunzwe n’ubugenzacyaha bitangazwa ko yiyahuriye muri kasho arapfa.

2. Byumvuhore

Umwe mu bahanzi baririmba indirimbo za kera (karahanzyuze), nyuma yo gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda mu minsi yashize aturutse ku mugabane w’Uburayi aho asanzwe atuye ubu nawe ntagica umubano na Leta y’u Rwanda ukuririje inkuru yandikwaho n’ibinymakuru byegamiye ku butegetsi. ndetse n’indirimbo ze ari gusohora muri iyik minsi ntizivugwaho rumwe na benshi.

3. Rutabana Benjami (Ben Rutabana)

Umwe mu bahanzi bakanyujijeho nyuma gato ya jenoside yakorewe Abatautsi ariko akaza kuva mu gihugu mu buryo bw’amayobera nyuma akumvikana ari mu mutwe wa RNC urwanya leta y’u Rwanda. Ben Rutabana biragoye kumenya niba akiriho cyangwa yarapfuye kuko hari amakuru avuga ko yarasiwe mu mashyamba ya Congo n’andi makuru avuga ko akiri muzima.

4. Kabera Robert  uzwi cyane nka Sergeant Robert

Uyu muhanzi wabarizwaga mu ngabo z’u Rwanda amaze amezi make ahunze Igihugu, nyuma yo hugunga yashinjijwe gufata umwana we kungufu. Gusa ageze muri Uganda aho yahungiye we yavuze ko nta mwana yafashe kungufu ko ari ibibazo bya politiki byatumye ahunga.

5. Jean Paul Samputu

Uyu niwe uri kuvugwa cyane muri iyi minsi nyuma y’igihe amaze agaragara ari kumwe n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda nko mu bitaramo byo kwibuka umuhanzi kizito n’ahandi ubu aravugwaho gushaka gushinga umutwe we wa politiki.

6. Masabo Nyangezi

Uyu muhanzi wakunzwe na benshi mu bakunda indirimbo za kera yakestweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi afungwa imyaka 7 nyuma yaho mu 2001 arafungurwa ariko mu mwaka w’i 2009 inkiko Gacaca zimuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rumukatira gufungwa burundu y’umwihariko adahari. Ntiyigeze agaruka ngo ahanwe cyangwa ajuririre iki gihano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Katumbi na Fayulu mu ntambara yo kurwanira kuyobora Lamuka
Next articleTanzani: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashaka ibiganiro na perezida mushya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here