Home Imyidagaduro Umuhazikazi Clarisse yagaragaje ko Alain Muku atari umubyeyi gito

Umuhazikazi Clarisse yagaragaje ko Alain Muku atari umubyeyi gito

0

N’ubwo abenshi bavuze ko inganzo y’umuhanzikazi Clarisse Karasira irangiye, ubwo hatangazwaga ko yasheshe amasezerano yari afitanye na Label Boss Papa ya Alain Mukurarinda wamufashaga mu bikorwa bye bya muzika, ubu none bisa n’aho iyo mvugo yahinduye isura bitewe n’amagambo Clarisse yanditse ashimira Alain Muku, amutaka nk’umubyeyi ntagereranwa kandi avuga ko atabona uko amushimira.

Uyu muhanzikazi wakunze kuvuga ko Alain Mukurarinda yamukoreye ibitangaza kuko yamufashije kumenyekana, ni umwe mu banyamuziki bamenyekanye vuba ariko imiririmbire ye ikundwa cyane n’abakuze kurusha urubyiruko bitewe n’ubutumwa atanga.

 

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram buherekejwe n’ifoto ye afte umutako ushushanyijeho Mukurarinda, Clarisse yagize ati «Umubyeyi nkawe namushimira nte? Muri urwego , umuhate wanyu si uw’ubusa nzahora mbakunda ,mbazirikana kandi imana ikomeze kubagura.”

Clarisse watangiye kuzamuka ubwo yavugaga umuvugo mu birori byo guhemba abanyamakuru biba buri mwaka, icyo gihe hari mu mwaka wa 2018, aho abanyamakurua bahise batangira kumwibandaho, ndetse bimuhesha amahirwe yo kwamamara vuba binyuze mu itangazamakuru, dore ko nae yakoze uwo mwuga kuri Radio/TV Flash.

Indirimbo yaririmbye harimo Ntizagushuke, imitamenwa , Gira neza, n’indi yise ubuto.

Jimmy Komezusenge

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusizi : Bavuga ko kutagira amakuru ku manza za TPIR, byabavukije ubutabera
Next articleHagaragaye ruswa Rukiko Rwisumbuye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here