Home Amakuru Umuhungu wa Kadafi n’abandi 60 nibo bashaka kuyobora Libiya

Umuhungu wa Kadafi n’abandi 60 nibo bashaka kuyobora Libiya

0

Komisiyo y’amatora muri Libye ivuga ko abakandida 61 aribo batanze kandidatire zabo ku mwanya wa perezida wa repubilika

Minisitiri w’intebe Abdelhamid Dabeiba niwe uheruka gutanga kandidatire ye.

Fathi Bashagha wahoze ari minisitiri muri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu akaba ashyigikiwe cyane na Amerika n’Ubulayi, ni undi mukandida ukomeye.

Umuvugizi winteko ishinga amategeko Aguila Salah nawe ari mubakunzwe na benshi batanze kandidatire.

Gen Khalifa Haftar wari uyoboye umutwe w’inyeshyamba warwanyaga guverinoma yemewe na Loni mbere yo kumvikana ku masezerano y’amahoro umwaka ushize, na Seif el Islam Gaddafi, umuhungu wa Muammar Ghadafi wahoze ayobora Libiya, na bo bagaragara nk’abakandida bakomeye muri aya matora.

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Libiya basabye komisiyo y’amatora guhagarika kwiga kuri dosiye ya Gen Haftar na Bwana Seif el Islam Kadhafi kugeza igihe bazarangiriza kwisobanura ku byo inzego z’ubutabera zibakurikiranyeho.

Gen Haftar akurikiranyweho n’inzego z’ubutabera zo muri Amerika kubera ibyaha by’intambara mu gihe Bwana Kadhafi ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuva mu 2011 kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubwicanyi.

Amatora ya perezida -ateganyijwe ku wa 24 Ukuboza uyu mwaka, benshi bizeye ko azagarura umutekano n’amahoro mu gihugu kuva ubutegetsi bwa Kadhafi bwagwa mu myaka 10 ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Abatarakingirwa Covid-19 mu kaga gakomeye
Next articleRashidi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here