Home Imikino Umunya-Colombia, Sanchez Vergara ukinira Medellin ni wegukanye agace...

Umunya-Colombia, Sanchez Vergara ukinira Medellin ni wegukanye agace ka mbere ka #TdRwanda2021

0

Colombia U munyaSánchez Vergara Brayan  ukinira Team Medellin  ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena bagasoreza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2021, abakinnyi 75 bahagurukira kuri Kigali Arena, babanza kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro icumi mbere yo gusoza, mu ntera ya 115.6 km.

Mu gihe abakinnyi benshi basoje irushanwa begeranye cyane bizwi nka sprint, Sanchez ukinira Team Medellin -EPM yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h 33’43”, akurikirwa n’Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation Pro Cycling na we wakoresheje 2h33’43”.

Ku mwanya wa gatatu haje Roldan Ortiz Weimar Alfonso na we ukinira Team Medellin – EPM na we wakoresheje 2h33’43’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 15, na we wakoresheje 2h33’43’’, ariko bakagenda barushanwa ibinyacumi bike cyane by’ibihe.

Irushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abasiganwa berekeza mu karere ka Huye, bakazahagurukira i Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEmmanuel Rugamba Umunyarwanda wambere winjiye muri shampiyona ya NFL
Next articleKuki mutavuga – Perezida Kagame abaza abayoboke ba FPR Inkotanyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here