Home Ubutabera Umunyamahanga ukennye ntiyemerewe kwinjira no kuba mu Rwanda

Umunyamahanga ukennye ntiyemerewe kwinjira no kuba mu Rwanda

0

N’ubwo u Rwanda ari igihugu giteza imbere ubukerarugendo bikumvikana kuri benshi ko buri wese aruhawemo ikaze siko bimeze kuko u Rwanda rutemera abantu baza kurubera umuzigo badashoboye kwitunga, kwivuza n’ibindi byasaba Leta ko ariyo ibibafasha.

Itegeko no 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda rigena abantu batemerewe kwinjira no gutura mu Rwanda rivuga ko abantu badashoboye kwitunga ari bamwe mu batemerewe kuba no kwinjira mu Rwanda.

Iri tegeko ritanga impusahya zo kwinjira mu Rwanda zo mu bwoko butatu arizo  viza yo kwinjira, viza yo gutambuka ( mu gihe unyuze mu Rwaanda ugiye ahandi) na  viza y’ubukerarugendo. Usibye izi viza iri tegeko rinateganya Impushya zo kuba mu Rwanda ziri mu byiciro bibiri aribwo uruhushya rwo kuba mu Rwanda igihe giteganyijwe (temprory) n’ uruhushya rwo kuba mu Rwanda igihe kidateganyijwe (Permenent).

Umuntu ukennye kuburyo adashobora kwitunga ni umwe mu bagaragazwa n’ingingo ya cyenda y’iri tegeko ko batemrewe kwinjira no gutura mu Rwanda;

Ingingo ya cyenda igira iti: “Umunyamahanga ushaka viza cyangwa Uruhushya rwo kuba mu Rwanda ashobora kubyimwa iyo: 1 º ari umunyabyaha wabihamijwe n’inzego zibifitiye ububasha; 2 º akorana cyangwa yarigeze gukorana n’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakekwaho kuba bagira cyangwa baragize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi; 3 º atujuje ibisabwa kugira ngo arubone; 4 º yakoresheje nabi uruhushya rwo kuba mu Rwanda cyangwa viza yigeze guhabwa; 5 º azwiho kutubahiriza amategeko; 6 º ahakana, apfobya cyangwa yakoze jenoside; 7 º yatanze amakuru atari yo mu gihe cy’isaba; 8 º nta bushobozi bwo kwitunga afite; 9 º Ubuyobozi Bukuru bufite impamvu zigaragaza ko yabangamira umutekano w’Igihugu, ituze rusange imigenzereze myiza n’umudendezo rusange by’Igihugu; 10 º ibindi Ubuyobozi Bukuru bwasanga ari ngombwa.”

Ushobora kuba waraje mu Rwanda wishoboye amafaranga akaza kugushiraho, icyo gihe nabwo uhita wamburwa uburenagnzira bwo gutura no kuba mu Rwanda nk’uko ingingo ya 10 y’iri tegeko ikomeza ibivuga.

“Bitabangamiye andi mategeko bireba, viza cyangwa uruhushya rwo kuba mu Rwanda bishobora guteshwa agaciro kubera impamvu zikurikira: ubifite yabibonye mu buryo bw’uburiganya; bigaragara ko ubifite atagishoboye kwibeshaho mu Rwanda we n’umuryango we;   ubifite akora ibikorwa bitandukanye n’ibyo yaherewe viza cyangwa Uruhushya rwo kuba mu Rwanda igihe giteganyijwe;  umukoresha cyangwa umukozi atacyujuje ibyangombwa byatumye ahabwa urwo ruhushya;   ubifite abangamiye umutekano w’igihugu, umudendezo rusange cyangwa yarahamwe n’icyaha cyatuma yamburwa viza cyangwa uruhushya rwe rwo kuba mu Rwanda;   ufite urwo ruhushya yirukanywe mu gihugu;  ibindi Ubuyobozi Bukuru bwasanga ari ngombwa. Iyo umunyamahanga yambuwe uruhushya rwo kuba mu Rwanda.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bukomeye ku gufungisha Bamporiki wafunguzaga abandi
Next articleMinisitiri w’Intebe agiye gusobanurira Sena iby’impanuka zo mu muhanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here