U Rwanda kimwe ni bindi bihugu byinshi nka Amerika n’ibihugu bimwe by’Uburayi byemerera abaturage babyo gutunga imbunda. Itegeko n°56/2018 ryo ku wa 13/8/2018 ryerekeye intwaro rigena abemerewe gutunga imbunda n’amasasu n’uko abanyamahanga basanzwe bazitunze iwabo bibagendekera iyo bageze mu Rwanda.
Iri tegeko riha ububasha ubuyobozi bukuru bwa Polisi bwo gutanga impushya ku gutunga imbunda n’amasasu ndetse no kubyitwaza. Mu ngingo ya karindwi y’iri tegeko hagaragamo abemerwe gutunga imbunda n’amasasu mu Rwanda.
Iyi ngingo igira iti : “Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda ruhabwa: 1º umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; 2º abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa; 3 º ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano. “
Ibi bisobanura ko umuntu usanzwe atunze imbuda mu gihugu cye nta mpamvu yo kuyisiga aje mu Rwanda nk’igihugu giteza imbere ubukerarugendo.
Iri tegeko rinavuga ko umunyamahanga unyuze mu Rwanda wifuza gukoresha imbunda ye kubutaka bw’u Rwanda abyemerewe mu ngingo yaryo ya cumi igira iti: “Iyo abagenzi bakeneye gukoresha imbunda zabo mu Rwanda, bagomba kuba bitwaje uruhushya rwo gutunga imbunda, kuzigendana cyangwa guhiga bahawe n’ibihugu byabo. Urwo ruhushya rugomba kugaragaza nomero yarwo, umunsi rwatangiweho, ibiro byarutanze, igihe rugomba kumara, n’igihe izo mbunda zinjirijwe mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butanga uruhushya rwo gukoresha imbunda zabo mu Rwanda buhereye kuri urwo ruhushya.”
Ingingo ya munani y’iri tegeko ikomeza ivuga ibyo umunyarwanda cyangwa umuturarwanda wifuza gutunga no kugendana imbunda n’amasasu asabwa.
“Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga cyangwa kugendana imbunda, agomba kubahiriza ibi bikurikira: 1 º kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda agaragaza impamvu asaba gutunga imbunda; 2 º kuba ari inyangamugayo; 3 º kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko; 4 º kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe; 5 º kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda; 6 º kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); 7 º kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe. Icyakora, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushobora kudatanga uruhushya rwo gutunga cyangwa kugendana imbunda.”
Ibijyanye n’umubare w’amasasu fite imbunda yemerewe gutunga, amafaranga atangwa buri mwaka kugirango imuntu yemererwe gutunga imbunda mu Rwanda biteganywa n’iteka rya perezida tuzagarukaho mu nkuru yacu itaha.