Home Politike Umunyamakuru Byansi wari ufitanye urubanza na Leta biravugwa ko yabuze

Umunyamakuru Byansi wari ufitanye urubanza na Leta biravugwa ko yabuze

0

Umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye, Byansi Samuel Baker, biravugwa ko amaze iminsi 2 atagaragara na telefoni zikaba zitariho n’ubwo inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zitaragira icyo zivuga kuri iki kibazo.

Ibi by’ibura rya Byansi bije habura iminsi mike ngo urubanza rwe aburanamo na Leta mu rukiko rw’ikirenga ku guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko we avuga ko zibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru zikaba zinatandukanye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Uru rubanza biteganyijwe ko ruzatangira kuburanishwa n’urukiko rw’ikirenga ku wa mbere taliki ya 14 Gashyantare 2022.

https://twitter.com/K_Ugire/status/1492428673802199046

Ibura rya Byansi ryabyutse rivugwa cyane ku mbugankoranyambaga bivugwa cyane n’abanyamakuru b’inshuti ze bamwe bavuga ko badaheruka ku muca iryera abandi nabo bakavuga ko baheruka kumubona amaso ku yandi kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Byansi usibye kuba umunyamakuru w’ibinyamakuru bitandukanye birimo Royal Fm yigishwa muri kaminuza y’umuryango w’Afurika y’uburasira zuba akaba ari n’umuntu wakundaga kugaragara cyane ku mbugankoranyambaga cyane kuri Twitter.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Zahinduye imirishyo Perezida Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga mu matora
Next articleMukura VS yabonye umuyobozi mushya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here