Home Ubutabera Umunyamakuru Jado Castar asigaje gusa amezi 2 muri gereza

Umunyamakuru Jado Castar asigaje gusa amezi 2 muri gereza

0

Umunyamakuru w’imikino Bagirishya Jean de Dieu Castar, yagabanyirijwe ibihano n’urukiko rw’ubujurire bikurwa ku gufungwa imyaka ibiri bishyirwa ku mezi umunani.

Ibi bivuze ko bitarenze muri Gicurasi azaba yarafunguwe kuko azarangiza umunani muri gereza azayarangiza mu mezi abiri ari mbere kuko yafunzwe muri Nzeri 2021.

Ku wa 13, Ukwakira nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiiye Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Castar gufungwa imyaka ibiri rumaze kumuhamya ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. uyu nawe yari yaburanye yemera ibyaha asaba urukiko kumusubukira ibihano.

Ibi byaha byahamijwe Castar, ni byo yakoreye mu ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko mu Rwanda, Volley ball, aho asanzwe ari visi perezida wa kabiri.

Ibi byaha bifitanye isano n’imikino y’igikombe cy’Afurika muri Volley ball yabereye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Embaló wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda
Next articleUburusiya bwasohoye urutonde rw’ibihugu by’abanzi babwo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here