Home Ubutabera Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2

Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2

0

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka ibiri nyuma yo kuburana yemera ibyaha yashinjwaga birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar wari usanzwe ari na visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ari nayo nkomoko y’ifungwa rye kuko ibyaha yashinjwaga bifitanye isano n’amakosa yakozwe mu mikino y’igikombe cy’Afurika cyabereye  mu Rwanda mu misni ishize.

Uru rubanza rubaye mu buryo bwihuse kuko uwaregwaga yemeraga ibyaha urubanza rwahise rutangirira mu mizi hatabanje kuburanwa ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu Rwanda gisanzwe gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’ 7, ibi nibyo umunyamategeko Munyetwali Maurice aheraho avuga ko kujuririra iki gihano ku ruhande rwa Castar bigoye.

Castar yatangiye kuburana taliki ya 8 Ukwakira nyuma yuko yari yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryakorwaga ku bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku wa 19 Nzeri, ahagana saa saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItangazo rya cyamunara
Next articlePerezida Kagame yababariye Dr. Habumuremyi Pierre Damien
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here