Home Uncategorized Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien mu agtebo kamwe na Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien mu agtebo kamwe na Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick

0

Ubutabera bw’u Rwana bwakatiye umunyamakuru Ntamuhanga Cassien  gufungwa imyaka irenze 20 adahari aba uwagatatu uhawe iki gihano adahari nyuma ya Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bagikatiwe barahungiye muri Afurika y’epfo.

Aba bose usibye imyaka iri hejuru ya makumyabiri bakatiwe gufungwa badahari n’ibyaha bahamijwe bijya gusa kuko ni iterabwoba no gushaka kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Usibye abakatiwe n’inkiko gacaca badahari cyangwa n’izindi nkiko bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nta bandi bantu bakatiwe imyaka irenga 20 ku byaha bisanzwe badahari.

Ntamuhanga Cassien Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahamije ibyaha by’iterabwoba abarimo Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo agatoroka gereza mu 2017.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu 2017 waregwaga muri uru rubanza adahari nk’uwari ukuriye uwo mugambi w’iterabwoba bahamijwe, we umucamanza yamukatiye gufungwa imyaka 25. muri uru rubanzaa kandi n’umunyamakuru Phocas Ndayizera nawe yahamwe n’iki cyaha akatirwa gufungwa imyaka 10.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yiyongereye ku basirikare b’abanyepolitiki nka Gen Kayumba Nyamwasa, wakatiwe gufungwa imyaka 24 amaze guhungira muri Afurika y’epfo na Karegeya Patric wakatiwe gufungwa imyaka 20 mu 2011 nyuma yo guhunga

Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.

Karegeya ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare maze rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwamburwa amapeti ya gisirikare ari nabwo yamburwaga ipeti rya Colonel.

Yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2007, yongera kuburanishwa adahari mu 2011 ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Nta giuhugu kizwi Ntamuyhanga Cassien abamo nyuma yo gutiroka agereza mu GIhe Gen Kayumba Nyamwasa yahawe ubugiro na Afurika y’pefo naho Patrick Karegeya akaba yariciwe muri Afureika y’epfo aho nawe yari yarahungiye.

Dore bimwe mu biganiro byagufasha gusobanukirwe amategeko atandukanye

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyeshuri barenga 10000 bataye ishuri kubera Covid-19
Next articleAbakundana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko itegeko rirwanya ihohoterwa mu Rwanda ribavangura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here