Home Amakuru Umunyarwanda agiye kuyobora Abapolisi bo muri MINUSCA muri CAR

Umunyarwanda agiye kuyobora Abapolisi bo muri MINUSCA muri CAR

0

Umunyarwanda CP Bizimungu Christophe wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, yagizwe Umuyobozi w’Abapolisi ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) asimbuye umufaransa Gen Maj Pascal Champion, wari umaze kuri uyu mwanya imyaka ibiri.

 CP Bizimungu Christophe wageze muri Central  Afria kuri iki cyumweru taliki ya 27 Kamena 2021 agiye kuyobora bapolisi 750 baturutse amahanga yose ariko biganjemo abanyarwnada kuko aribo benshi.

Ishami rya Polisi muri MINUSCA ribicishije kuri twitter ryagize riti “CP Bizimungu Christophe aje kudusangiza inararibonye rye ry’igihe kirekire avanye muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda kugira ngo ritange umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.”

CP Bizimungu afite inararibonye rihambaye mu bijyanye n’umutekano cyane ko yabaye Umuyobozi mu nshingano zitandukanye muri polisi y’Igihug no mu gisirikare cya RDF.

Mbere yuko ayobora ishuri rikuru rya polisi yari akuriye Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu [RNP] ryaje guhagarikwa nyuma yuko hagiyeho Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mbere y’uko ajya mu gipolisi vy’Igihugu yari akuriye Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Igisasu cyaturikiye ku kiliziya
Next articleBurna Boy yegukanye BET awards, Diamond ashimirwa na Leta
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here