Home Ubutabera Umunyarwanda wakoreye icyaha mu mahanga akagaruka mu Rwanda bigenda bite

Umunyarwanda wakoreye icyaha mu mahanga akagaruka mu Rwanda bigenda bite

0

Itegeko Nshinga ari naryo tegeko riri hejuru y’andi mategeko mu Rwanda rivuga ko u Rwanda rudashobora koherereza ikindi gihugu umunyarwanda gikurikiranyeho icyaha.

Ibi bivuze ko Umunyarwanda wakoreye icyaha mu mahanga akagaruka mu Rwanda icyo gihugu kigomba gusaba u Rwanda kumuburanisha mu gihe icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Umunyarwanda wakoreye mu bihugu by’amahanga ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, ibyaha by’ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda aburanira mu Rwanda ibyo byaha akurikiranyweho n’igihugu cy’amahanga mu gihe yagarutse mu Rwanda nyumo yo kubikora.

Ingingo ya 29 y’itegeko Nshinga rya Repubulia y’u Rwanda, niyo ivuga ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku butabera buboneye. Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti : “ U Rwanda ntirushobora koherereza ikindi gihugu Umunyarwanda gikurikiranyeho icyaha.”

Ibi biteganywa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda ninabyo biba mu bindi bihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Amerika, Ubufaransa, Ubuholandi n’ahandi. Ibi binaba imbogamizi kuri bamwe bifuza ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuburanira mu Rwanda aho bakoreye ibyaha ariko bamwe bakaba bafite ubwenegihugu bw’Ibi bihugu bitohereza abaturage babyo kuburanira mu bindi bihugu.

Umwe mu banyamategeko baganiriye n’Ikinyamakuru Intego kuri iyi ngingo yatanze urugero rw’umunyarwanda wakorera icyaha mu gihugu cy’amahanga ariko icyo cyaha kikaba kidahanwa n’amategeko y’u Rwanda avuga ko uwo munyarwanda atagihanirwa.

Urugero ni nk’Umunyarwanda wakekwaho icyaha cy’ubutinganyi mu bihugu bigihana ariko akagikekwaho yaramaze kugaruka mu Rwanda.

Uyu munyamategeko avuga ko icyo gihe uyu munyarwanda asabwa kudasubira muri icyo gihugu gusa, ariko ko mu Rwanda ntarwego na rumwe rwamuryoza icyo cyaha yakoreye mu mahanga mu Rwanda kidahanwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkigega mpuzamahanga  cy’imari FMI/IMF cyasabye u Rwanda guhindura itegeko ry’amabanki
Next articleUrukiko rwemeje ko rutazongera kuburanisha Kabuga Felecien
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here