Home Amakuru Umunyarwanda washakaga ubuhungiro mu Bufaransa yishe Padiri nyuma yo gutwika Kiliziya

Umunyarwanda washakaga ubuhungiro mu Bufaransa yishe Padiri nyuma yo gutwika Kiliziya

0

Uyu munsi impunzi y’u Rwanda mu Bufaransa yigeze gufungwa umwaka ushize wa 2020 ikekwaho  gushaka gutwika Katedrali ya Nantes mu Gihugu cy’Ubufaransa yongeye gutabwa muri muri yombi ikekwaho kwica umupadiri gatolika mu gihe yari akigenzurwa n’inzego z’ubutabera.

Bivugwa ko Emmanuel Abayisenga w’imyaka 40 ariwe wiyemereye ko yishe Padiri Olivier Maire, wo muri Saint-Laurent-sur-Sèvre, mu majyepfo ya Nantes, mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Umwe mu bashinzwe iperereza yagize ati: ‘Padiri w’imyaka 60 niwe wari warakiriye Abayisenga  nyuma yo kuva muri gereza aho yakekwagaho gutwika kiliziya.’

Abayisenga yemeye ko yishe padiri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mbere yo kujya kwirega kuri polisi. ‘

Abayisenga, Umugatolika wubahaga Imana, yabanaga n’umuryango wa Montfortian, ugizwe n’abamisiyonari ahitwa Saint Louis-Marie Grignion de Montfort.

Nyuma y’ubu bwicanyi bwabaye uyu munsi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Ubufaransa Gerald Darmanin yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati: « Nifatayije n’abakirisitu gatolika bo mu gihugu cyacu nyuma y’iyicwa ry’umupadiri mu karere ka Vendée.’

Hari umutangabuhamya wabwiye AFP ko Abayisenga ariwe wijyanye kuri polisi kwirega nyuma yo kwica Padiri babanaga mu nzu. Uyu mutangabuhamya ntiyatangaje impamvu Abayisenga yaba yahitanye uyu mupadiri.

Abayisenga, Umunyarwnada ushaka ubuhungiro mu Bufaransa umaze gukwaho ibyaha bikomeye

  Emmanuel Abayisenga yemeye ko ari inyuma y’itwika rya katedrali ya Gothic Nantes mu  Ubufaransa bwabaye  kuwa 18 Nyakanga 2020.

Abayisenga umaze igihe ashaka ubuhungiro mu Bufaransa yari amze igihe akora akazi k’ubukoranabushake kuri katedarari o mu mujyi wa Nantes.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHuye: Nyirambegeti yahondaguriye umugabo we mu muhanda amuziza kudasaba uruhushya
Next articleSexual corruption at the workplace for women is silent but present
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here