Home Amakuru Umunyarwandakazi Jennifer Byukusenge ufungiwe muri Uganda arashinjwa gushaka kwica Jenerali

Umunyarwandakazi Jennifer Byukusenge ufungiwe muri Uganda arashinjwa gushaka kwica Jenerali

0

Ubutegetsi bwa Uganda bufunze umunyarwandakazi bwafataiye I kampala mu ntangiriro z’uku kwezi bumukekaho gushaka guhitana umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya UPDF nk’uko amakuru avayo abitangaza.

Jennifer Byukusenge yafashwe ku ya 5 Mata i Kampala n’abakozi ba kora mu iperereza rya gisirikare (CMI).

Abayobozi bo muri Uganda baganiriye na ChimpReports igahisha umwirondoro wabo   bayibwiye ko Byukusenge yoherejwe muri Uganda mu butumwa bwo kwica umuyobozi w’uruganda rwa Luweero , Maj Gen Sabiiti Muzeeyi Magyenyi.

Sabiiti, wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa Polisi ya Gisirikare akaba n’Umugenzuzi Mukuru wa Polisi wungirije, ntaragira icyo avuga kuri aya makuru  nkuko chimpreports yatangaje iyi nkuru ibivuga.

Uwayihaye amakuru yagize ati: “Byukusenge yahawe gahunda irambuye yo gukurikirana Afande Sabiiti no kumukuraho.”

Bivugwa ko Byukusenge ari umunyeshuri muri kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda.

Inkuru ya Jeniffer byukusenge yavuzwe cyane mu Rwanda muri uku kwezi bivugwa ko yashimutiwe muri Uganda n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare. byavugwaga yagiye muri Uganda “gusangiza nyina inkuru nziza y’ubukwe bwe ndetse n’imyiteguro yabwo iri hafi.”

Ibi bivuzwe mu gihe Uganda n’u Rwanda biri gushak uko bizahura umubano wabyo uamze imyaka irenga ibiri itifashe neza

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcyifuzo cya Tom Byabagamba cyo gufungirwa Mageragere cyanzwe
Next articleUrukingo rwa Malariya ruratanga icyizere ku kigero cya 77%
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here