Umunyarwandakazi Umugwaneza Geraldine, yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abacamanza bo mu murwango wa Afurika y’uburasirazuba (East African Magistrates’ and Judges association) mu gihe cy’imayaka ibiri kitongerwa. ni amatora yabaye mu inama isanzwe y’iri shyirahamwe yateranye mu mpera z’icyumweru gishize taliki ya 7 Ukuboza.
Umugwaneza, asanzwe ari uwanditsi mukuru wungirije mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice).
Umugwaneza asanzwe ari inararibonye mu mategeko kuko yari umujyanama mu bya tekiniki mu rukiko rw’ikirenga wari ufite inshingano zo gukurikirana inkiko Gacaca mu gihe cyazo. yanabaye umucamanza mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda.
Uyu kandi yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2009, ubwo yari mu bari ku ruhembe rwo gukusanya inkunga yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batari badafite aho baba mu gikorwa cyiswe one dollar campaign.
Mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kandi Umugwaneza Geraldine, ari mu baharaniye ko itegeko ryo kuzungura rihinduka kugirango abagore nabo bagire ubwo burenganzira anaharanira ko bagira n’ubundi burenganzira bwose ku mutungo w’urugo no kugira konti za Banki.
Uyu muryango yatorewe kuyobora wavutse mu mwaka wa 2000, uhuza abacamanza bose bo mu bihugu bigize uyu muryango aribyo u Rwanda, DRC, Tanzania, Uganda, Kenya, Uburundi, Somalia na Sudani y’epfo.