Home Politike Umunyepolitiki Dr.Kayumba Christopher yongeye guhamagazwa na RIB

Umunyepolitiki Dr.Kayumba Christopher yongeye guhamagazwa na RIB

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri uru rwandiko rwo ku wa 7 Nzeli 2021 rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

Iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko Dr Kayumba yahamagajwe mu rwego rw’iperereza, ko icyo yahamagarijwe kiramenyeshwa nyiri ubwite.

Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunezero Clarisse wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe ni muntu ki?
Next articleRutsiro: Urubanza rurimo umushinwa wabambye umunyarwanda ku musaraba rwasubitswe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here