Home Amakuru Umupolisi yarashe umugore n’abandi bantu 6

Umupolisi yarashe umugore n’abandi bantu 6

0

Umupolisi   muri Kenya yarashe umugore we n’abandi bantu batanu mbere yo kwitunga imbunda agahita nawe yirasa mu gikorwa gitangaje cyabereye mu mujyi wa Kabete hanze y’umurwa mukuru wa Nairobi.

Abaturanyi bavuga ko bumvise urusaku rw’amasasu mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ruvuye mu rurugo rwa Benson Imbasi.

Uyu mupolisi amaze kwica umugore amusanze iwe mu rugo, yasohotse mu rugo rwe arasa abandi bantu barindwi. Abatangabuhamya bavuga ko batanu muri bo bapfuye abandi babiri barimo kuvurirwa mu bitaro by’igihugu.

Raporo y’abapolisi ivuga ko Imbasi yahise yirasa mu gatuza apfira aho.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) buvuga ko umupolisi “w’ikigoryi” yari afite “imbunda yo mu bwoko bwa AK-47”.

Polisi ivuga ko abasore batatu n’umumotari bari hafi y’isoko nabo bari mu barashwe n’uyu mupolisi. Habonetse kandi umurambo w’umugore.

Polisi yatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique:Abasirikare b’ u Rwanda bahawe urukingo rwa 3 rwa Covid-19
Next articleGiving Booster shoots shows Rwanda’s determination in the fight against Covid 19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here