Home Politike Umurwanashyaka wa 2 wa Green Party yinjiye mu nteko ishinga amategeko

Umurwanashyaka wa 2 wa Green Party yinjiye mu nteko ishinga amategeko

0

Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya politiki rimaze gutora Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kuba abasenater(umuyoboke wa Green Party), bakaba bagomba kubanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko amategeko abiteganya.

Abasenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu 4.

Uyu Mugisha Alexis ugiye kuba umusenateri ni umuyoboke wa Green Party, akaba asanze mu nteko vmugenzi we Frank Habineza bombi babarizwe mu ishyaka rimwe.

Hari abandi 4 bagomba gushyirwaho na Perezida wa Repubulika. Uko ari 6 bazaba basimbura abandi 6 binjiye muri sena manda ya 2 imaze umwaka 1 itangiye, bivuze ko manda ya 3 nisoza na bo bazarenzaho umwaka nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Icyo visi peresida wa Sena yavuze

Inkuru dukesha ikigo k’igihugu k’itangazamakuru RBA yaganiriye Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance, asobanura ko impamvu y’ibi, ari ukugira ngo hatabaho icyuho mu mikorere ya sena, kuko idaseswa, ariko bikanoroshya imikorere.

Nyirasafari ati “Bifasha gutuma iyo principe cyangwa icyo gitekerezo cy’uko sena idaseswa ihora irimo abasenateri, nka biriya byo kuvuga ngo ibijyanye n’imitwe ya politiki, kureba imikorere yayo, kugenzura ko yubahiriza amahame remezo ndetse n’ubumwe by’umwihariko ko igaragaramo ubumwe n’ubwiyunge, nkumva impamvu wenda itanaseswa, ni izo nshingano yashyiriweho.

Yongeyeho ko ashimira cyane aba basenateri bagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu babashe no gusobanukirwa inshingano, ngo kuko hagiye haba n’inama ugasanga baravuga bati ibi n’ibi ni uko bigenda.

Uko abasenateri bajyaho bakanasimburana

Manda ya 3 ya Sena yatangiye ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2019. Icyo gihe abasenateri barahiye bari 20, barimo 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 2 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, 2 batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.

Abasenateri 6 bagiye gusoza manda yabo, harimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zephilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi 2 ari bo  Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu  Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyakazi Sadate wirukanywe arakora ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah
Next articleNtibisanzwe: Umukaridinari Becciu yasabwe kwegura ku mirimo ye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here