Home Amakuru Umuryango wa Abayisenga watwitse kiliziya akanica padiri urahakana amwe mu mateka ye

Umuryango wa Abayisenga watwitse kiliziya akanica padiri urahakana amwe mu mateka ye

0

Joseph Murasampongo, sewabo wa Emmanuel Abayisenga ushinjwa kwica umupadiri mu Bufaransa, yabwiye BBC ko bimwe mu byavuzwe kuri Abayisenga n’umuryango wabo nta kuri kubirimo.

Ku wa mbere, Abayisenga yishyikirije polisi mu burengerazuba bw’Ubufaransa avuga ko yishe umupadiri Olivier Maire wa paruwasi ya Nantes, impamvu zabimuteye ntiziramenyekana.

Nyuma, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe amakuru menshi kuri Abayisenga no ku muryango we.

Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi avuga ko ari murumuna wa se, avuga ko ibi ari byo byatumye asohora itangazo kuko “nabonaga ko hari byinshi bari kwibeshyaho”.

Kuri bimwe mu byavuzwe ahakana, agira ati: “We ku bimureba, ntabwo yigeze aba ‘enfant soldat’ [abazwi nka ‘kadogo’] muri [ingabo za] FPR.”

Ikinyamakuru La Croix cya kiriziya gatolika mu Bufaransa cyatangaje ko se wa Emmanuel Abayisenga yishwe mu buryo butazwi neza nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca ahamijwe uruhare muri jenoside.

Murasampongo avuga ko uwo mukuru we Aloys Ndabakenga (se wa Abayisenga) atigeze aburanishwa cyangwa ngo akatirwe n’inkiko Gacaca.

Ati: “Ntabwo ari ukuri, nta kintu cya Gacaca yigeze ajyamo, nta ‘dossier’ yigeze agira kugeza igihe yitabiye Imana, abavuga ibyo sinzi aho babivana.”

Ahakana kandi ko nta bandi ba sewabo wa Abayisenge bakatiwe cyangwa bafunze mu Rwanda.

Murasampongo avuga ko kuva Abayisenga yagera mu Bufaransa batigeze bavugana, ati: “…mbese nta byo gusabana byari bihari.”

Avuga ko yumvise ko ubu yajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe kuko bari bazi ko asanzwe agira ibyo bibazo.

Abajijwe niba hari icyo bagiye gukora, ati: “Nta cyo twakora, ishyano yararikoze, ahasigaye ubu ikibazo kiri mu maboko y’ubutabera, ni ugutegereza uko bizagenda.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIhame ryo kuburanira mu ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga riragoye ariko rirashoboka
Next articleRutunga woherejwe n’Ubuholandi kuburanira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda yatangiye kuburana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here