Home Amakuru Umuryango wa Twagiramungu Faustin uri mu gahinda

Umuryango wa Twagiramungu Faustin uri mu gahinda

0

Umuryango wa Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uri mu gahinda ko kubura umuhungu wabo w’imyaka 34 witabye Imana mu buryo bw’amarabira.

Rodolphe Shimwe Twagiramungu, uzwi nka Rick Rondo umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, yitabye Imana amarabira mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

Amakuru avuga ko uyu muhungu wa Twagiramungu yari yajyanye na bagenzi be kubyina. Kugeza ubu abaganga baracyashakisha icyamwishe.

Rodolphe Shimwe Twagiramungu yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko, akaba yari umuririmbyi ukizamuka. Mu ndirimbo yakoze harimo iyamenyekanye cyane yise ’Mama’.

Se umubyara Twagiramungu Faustin kuri ubu uba mu gihugu cy’u Bubiligi, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu 1945. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 kugeza mu 1995.

Muri 2003 ari mu biyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora ya mbere yakurikiye inzibacyuho yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu Twagiramungu Faustin ni umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, igikorwa giheruka cye u kugaragaza aho ahagaze ni ukwifatanya na Paul Rusesabagina ubu ufungiwe mu Rwanda ashinjwa ibyaha by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda.

Rodolphe Shimwe Twagiramungu, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Rick Rondo yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko
Imwe mu ndirimbo z’umuhungu wa Twagiramungu witabye Imana
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwemera ko yari umwicanyi ruharwa niwe uri gushinja Wenceslas Twagirayezu
Next articleUrubyiruko rwo muri Ethiopia ruri gusaba kujya gufasha Uburusiya muri Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here