Home Ubutabera Umuryango w’umunyamakuru Ntwali John Williams, ubu wemerewe kuregera indishyi

Umuryango w’umunyamakuru Ntwali John Williams, ubu wemerewe kuregera indishyi

0

Nyuma y’uko Bagirishya Moise Emmanuel, ahamijwe icyaha cyo kwica Umunyamakuru Ntwali John Williams, atabishaka ubu umuryango w’uyu munyamakuru wemerewe kuregera indishyi nk’uko amategeko abiteganya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Bagirishya Moise Emmaneul wagize uruhare mu rupfu rwa Ntwali John Williams icyaha cyo gukomeretsa umuntu bidaturutse ku bushake n’icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni imwe (1) y’amafaranga y’u Rwanda.

Miliyoni imwe y’ihazabu yaciwe Bagirishya iteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo yi 111.

Ingingo y’111 igira iti: “Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

N’ubwo miliyoni yaciwe Bagirishya ijya mu ihazabu ya leta, amategeko aha ububasha umuryango w’umunyamakuru Ntwali John Williams kujya kuregera indishyi.

Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo yi 116 ivuga ko “Uwangirijwe n’icyaha ashobora kuregera urukiko rubifitiye ububasha kugira ngo arihwe ibye byononekaye, kuva igihe urukiko rushyikirijwe ikirego nshinjabyaha kugeza igihe iburanisha rirangiriye ku rwego rwa mbere. Urukiko rubimenyesha abarebwa n’urubanza.”

Mu ngingo y’I 112 y’iri tegeko rivugako uregera indishyi arega mu rukiko ashaka rwaba urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha cyangwa urukiko ruburanisha imanza z’imbonezamubano.

Umuryango wa Ntwali nturatangaza ikirakurikiraho nyuma yo kubona umwanzuro w’uru rubanza. Ntwali yitabye Imana azize umugore n’umwana w’urujinja utaruza umwaka.

Mu rukerera rwo ku wa  17 Mutarama 2023 Saa Munani n’iminota 50 z’ijoro, nibwo Bagirishya yagonze  moto yari itwaye umunyamakuru Ntwali John Williams, akahasiga ubuzima mu gihe uwari uyitwaye Munyagakenke we yakomeretse.

Urupfu rw’Umunyamakuru Ntwali rwatangajwe n’umuvandimwe avuze ko yahamagawe na polisi imubwira kujya ku bitaro kureba umubiri w’umuntu wapfiriyeyo niba ari uwo mu muryango we.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTelefoni n’imyenda itiyubashye birabujijwe mu nkiko zo mu Rwanda
Next articleRIB imaze kwirukana abagenzacyaha 80 kubera ruswa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here