Home Politike Umusenateri yashyigikiye ko uwatsinze ikizamini cya Leta asibizwa

Umusenateri yashyigikiye ko uwatsinze ikizamini cya Leta asibizwa

0

Ishuri ry’abakobwa rya Fawe Girls School, ryanze kwakira umwana w’umukobwa watsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun/Ordinary level), n’amanota 16, iri shuri rivuga ko amanota uyu mwana afite ari make atari ku rwego rw’amanota abanyeshuri bakirwa n’iri shuri baba bafite.

Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi itangaje  amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku  mbugankoranyambaga haracicikana inkuru y’umwana w’umukobwa watsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange wanzwe n’ishuri yoherejweho kuko amanota afite ari make.

Ibiganiro kuri twitter bivuga kuri uyu mukobwa wangiwe kwiga kandi yaratsinze ikizamini byasembuwe na Janvier Popote kuri twitter, uyu yasaga n’uwatangajwe n’ibyabaye kuri yu munyeshuri, gusa yahise asubizwa na Senateri Havugimana Emmanuel, uvuga ko uyu munyeshuri ari umuswa utakwishyurirwa n’umugira neza.

Ibiganiro byakomeje birenga uyu munyeshuri ahubwo bigana ku burezi muri rusange muri iki gihe maze Senateri havugimana agaragaza ibibazo bikirimo birimo integanyanyigisho ziri mu ndimi z’abanyaburayi, kwimura abantu bose abatsinze n’abatatsinzwe bikiri mu mitwe ya bamwe n’impaka zikundwa kigirwa na benshi hibazwa niba hari umusawa ubaho cyangwa niba abantu bose baba bafite ubwenge.

Senateri Havugimana avuga ko yigishije imyaka myinshi muri kaminuza zitandukanye avuga ko uyu mwana nawe abaye ari uwe atahitamo ko yimuka ahubwo ko yamusibiza akamushakira undi mwarimu ku ruhande kuko kumwimura ari ukumuhemukira.

Senateri Havugimana emmanuel ni umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa sena kuva mu mwaka w’i 2019.

Fawe Girls school, yanze kwakira uyu munyeshuri ni kimwe mu bigo by’ikitegererezo mu Rwanda cyakira abagize amanota yabere mu gihugu ( school of excellence ) n’ubwo cyo cyakira abana b’abakobwa gusa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinwa bwatakambiye UN kubera DR Congo
Next articleGen Muhoozi yavuze ku gufata umujyi wa Nairobi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here