Home Ubutabera Umushinwa wakubise umuntu amuziritse ku musaraba ntabwo azirukanwa mu Rwanda

Umushinwa wakubise umuntu amuziritse ku musaraba ntabwo azirukanwa mu Rwanda

0

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko umugabo ufite ubwenegehugu bw’Ubushinwa uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyaranwada ku ngoyi azakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.

Sun Shu Jun umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n’abandi batanu bakurikirwanyweho ubufanyacyaha.

Umuvugizi w’u rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko uyu mushinwa nabo bareganwa batanu bakurikiranyweho ibyaha bitatu.

“ Ibyaha bakurikiranyweho harimo icyaha cy’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake.” Umuvugizi w’ubugenzacyaha akomeza avuga ko muri aba batandatu bafunzwe harimo abaregwa ibyaha n’abaregwa kuba abafatanyacyaha.

Sun Shu Jun umuyobozi w’ikigo Ali Group Holding Limited, wagaragaye mu mashusho akubita umunyarwanda bivugwa ko yihaniraga kuko yakekaga ko yari yibye.

Umuvugizi w’u rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko Sun Shu Jun atazirukanwa mu gihugu ahubwo ko azahanwa n’amategeko ahana ibyaha yakoze mu gihe inkiko zizaba zibimuhamije.

Ingingo ya 10 mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange niyo izashingirwaho mu ghanira uyu mushinwa mu rwanda aho kumwirukana nk’uko byemezwa na Dr. Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB.

Ingingo ya 10: Itegeko rikurikizwa mu guhana icyaha gikorewe mu ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda Icyaha cyose gikorewe mu ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda, cyaba gikozwe n’Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, gihanishwa itegeko ry’u Rwanda. Icyakora, ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibikurikizwa ku bafite ubudahangarwa burengerwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyang

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbajyanama b’ubuzima ibitambo bya Covid-19
Next articleAbarwanyi ba Boko Haram batunguye ubutegetsi bwa Nigeria
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here