Urukiko rwibanza rwa Gasabo rwasubitse urubanza rw’abantu batanu bakekwaho uruhare mu byaha byakozwe mu Mudugudu w’Urukumbuzi uzwi nko kwa Dubai, mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo.
Kuri uyu wa mbere nibwo abarimo umushoramari nsabimana Jean uzwi nka Dubai n’abo bafunganwe bagombaga gutangira kuburanishwa.
Stephen Rwamulangwa, wahoze ari Meya w’Akarere ka Gasabo na  Raymond Chrétien Mberabahizi wari umwungirije, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wari umuyobzi wa one stop center na Bizimana Jean Baptiste wari injenyeri w’Akarere nibo bari gutangira kuburanishwa kuri uyu wambere. Urubanza rwabo rwimuriwe ku ya 11 Gicurasi.
Bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha bari bafite.
Umushoramari, Nsabimana Jean Dubai, niwe wasabye urukiko gusubika ibiranisha avuga ko yatunguwe n’urubanza kuko yarumenye mu gitondo cyo kuri uyu wambere, umusni w’iburanisha. Uyu yabwiye urukiko ko atabonye umwanya uhagije wo kwitegura urubanza kuko atamenyeshejwe umunsi w’iburana.
Ubushinjacyaha bwemeye ubusabe bwa Dubai buvuga ko ari uburenganzira bw’uregwa gutangira kuburanishwa igihe yiteguye neza urubanza.
Abandi baregwa muri uru rubanza bari kumwe n’ababunganira ntibishimiye ubusabe bwa Dubai kuko bo bari biteguye kuburana banabwira umucamanza ko bari bamaze igihe bazi iby’urubanza rwabo n’igihe ruzabera.
Nyuma yo gusuzuma ingingo z’impande zombi, umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha.
Aba bakekwa batawe muri yombi bakekwaho kubaka inzu zitujuje ubuziranenge mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Ni urubanza rukurikiranwa na benshi kubera izi nzu zubatswe mu buryo butanoze