Home Politike Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu mirwano muri Centrafrique

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu mirwano muri Centrafrique

0

Umusirikare w’umunyarwanda yiciwe mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta zifatanyije n’iza UN hafi y’umurwa mukuru Bangui, nk’uko bitangazwa na MINUSCA.

Mu tangazo ry’umuvugizi w’ubu butumwa bwitwa MINUSCA rivuga ko igitero cyabaye kuri uyu wagatatu cyasubijwe inyuma n’ubufatanye bw’izi ngabo za UN hamwe n’iza leta.

Ingabo z’u Rwanda zirinda prezida wa Centrafrique

Ni ubwa mbere muri iki gihugu hiciwe umusirikare w’u Rwanda kuva hakongerwa ingabo za MINUSCA, u Rwanda n’Uburusiya nabyo bikoherezayo ingabo ubwo amatora yari yegereje mu kwezi gushize.

MINUSCA ivuga ko inyeshyamba zateye nazo zahatakarije abantu abandi bagafatwa, ivuga kandi ko umusirikare umwe uri muri ubu butumwa bwa UN yakomekeye mu mirwano.

Iki gitero cyo kuri uyu wa gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu François Bozizé, nk’uko MINUSCA ibivuga.

Ni mugihe no mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA bishwe n’inyeshyamba mu mirwano n’inyeshyamba ahitwa Dékoa kari mu ntara ya Kémo.

Ibintu byarushijeho kumera nabi muri iki gihugu mbere gato y’amatora yabaye mu kwezi gushize, Faustin-Archange Touadéra niwe wayatsinze ku majwi 54%.

uwigeze kuba perezida François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora, yafashije imitwe y’inyeshyamba iri kugaba ibitero ahatandukanye mu gihugu kuva mbere y’ayo matora.

Amatora ataraba, ibihugu by’Uburusiya n’u Rwanda byohereje abasirikare amagana kurengera ubutegetsi bwa Touadera, biyongera ku bariyo mu butumwa bwa MONUSCO.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwandan woman: From the ashes of 1994 to the power
Next articleBobi Wine: Kwibona kurupapuro rw’itora byamwibukije ubuzima bwa getho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here