Home Uncategorized Umutegetsi ukomeye muri Uganda yarusimbutse hapfa umukobwa we mu gitero yagabweho

Umutegetsi ukomeye muri Uganda yarusimbutse hapfa umukobwa we mu gitero yagabweho

0

General Edward Katumba Wamala, wahoze ari umugaba w’ingabo za Uganda ubu akaba ari Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi, mu gitondo ku wa kabiri yarashwe n’abitwaje intwaro arakomereka hafi y’iwe mu murwa mukuru Kampala.

Ababibonye bavuga ko abamurashe bari kuri moto, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Umuvugizi w’ingabo Brigadier Flavia Byekwaso yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Gen Wamala yajyanywe ku bitaro, mu gihe umushoferi we yahise apfa.

Televiziyo ya NBS TV ivuga ko umukobwa wa Gen Wamala, bari kumwe mu modoka, nawe yapfuye.

Mu myaka ishize, ibikorwa nk’ibi byo kurasa abantu bikozwe n’abari kuri moto byariyongereye muri Uganda.

Mu 2018, Ibrahim Abiriga, umunyapolitiki wari uzwiho gushyigikira cyane Perezida Yoweri Museveni, yarasiwe hafi y’iwe arapfa.

Felix Andrew Kaweesi wari ukuriye ibikorwa bya Polisi nawe yishwe mu buryo nk’ubu mu 2017.

Umucamanza n’abakuru mu idini ya Islam benshi nabo barishwe mu buryo nk’ubu mu gihe gishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta Rukiko ruzaca urubanza muri iki Cyumweru
Next articleUbwoko bushya bwa Covid-19 bwahawe amazina mashya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here