Home Amakuru Umutekano wagarutse , bikorwa bya Total bigiye gusubukura muri Mozambique

Umutekano wagarutse , bikorwa bya Total bigiye gusubukura muri Mozambique

0

Minisitiri wa Mozambike avuga ko ibikorwa biganisha ku intsinzi    rya gisirikare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique ari “intambwe ikomeye cyane” yo gusubukura imishinga ya gaz yari yarahagaritswe n’ibitero by’iterabwoba.

Muri Mata, ikigo gikomeye cy’ingufu cy’Abafaransa Total cyahagaritse umushinga wa gaz ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika mu majyaruguru ya Mozambike – ishoramari rikomeye ry’abikorera muri Afurika – kubera ibitero by’abitwaje intwaro muri ako karere.

Minisitiri w’igufu muri Mozambique Max Tonela  avuga ko kimwe mu bisabwa na Total ari ukugarura umutekano mu karere umushinga wagombaga kurerwamo ugahita usubukurwa.

Ku cyumweru, igisirikare cyemeje ko umujyi wa Mocímboa da Praia n’icyambu byafashwe n’ingabo za Mozambike zifatanyije n’izu Rwanda.

Yavuze ko ingabo zikomeje kurwana kugira ngo zishimangire ko “zigaruriye uturere twose tudafite umutekano “.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwohereje umutwe w’ingabo muri Mozambike kugira ngo bafashe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Cabo Delgado mu masezerano y’ibihugu byombi.

Umuryango w’akarere ka Afurika yepfo, Sadc, watangije ku mugaragaro ubutumwa bwa gisirikare bwo kurwanya “iterabwoba n’ubutagondwa bukabije” mu majyaruguru ya Mozambike.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia: Minisitiri w’intebe Abiy yahamagariye abasivili kwinjira mu ntambara
Next articleIhame ryo kuburanira mu ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga riragoye ariko rirashoboka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here