Home Uncategorized Umutoza wa APR FC yakubitiye hamwe abanyamakuru bose bo mu Rwanda

Umutoza wa APR FC yakubitiye hamwe abanyamakuru bose bo mu Rwanda

0

Mu myaka itatu umutoza wa APR fc agiye kumara mu Rwanda ntiyigeze avuga rumwe na bimwe mu bitangazamakuru byo u Rwanda ariko kuri ubu nta gitandukanya abo afitanye nabo ibibazo asigaye bose abashyira mu gatebo kamwe mu kubita abaswa no kuba intandaro y’igwingira ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu nyuma y’umukino wamuhuje n’ikipe ya Marines fc  ikamutsinda igitego kimwe ku busa aho kuvuga ku mukino akibanda ku banyamakuru ahereye ku bamunenga ariko bikarangira avuze ko bose aribo bica umupira wo mu Rwanda.

Adil yagize ati:

Nyuma y’aya magambo y’umutoza mukuru wa APR fc, Adil Erradi Mohamed, bamwe mu banyamakuru ntibishimiye kumva umutoza agirana ikibazo na bamwe mu banyamakuru kuko bamunenze agahita afata abanyamakuru bose akabashyira mu gatebo kamwe.

“Ntabwo Adil ariwe mutoza wambere uvuzwe nabi na bamwe mu banyamakuru ariko guhita afata abanyamakuru bose akabashinja kwica umupra niwe uba ufite ikibazo. Yagakwiye gutanga inama ze ariko adashyize abanyamakuru bose mu gatebo kamwe.”

Alexis Ngarambe umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’Abadage DW, asanga Adil Mohamed Atari mu mwanya mwiza wo kunenga abanyamakuru muri rusange ku bijyanye n’umupira w’amaguru.

“Adil uvuga ko abanyamakuru ari abaswa we afite ibyangombwa bimwerera gutoza imikino mpuzamahanga? Ni gute avuga ngo abantu nti bize kandi nawe nta byangombwa afite (license). Avuga ko abanyamakuru aribo bica umupira wo mu Rwanda, APR atoza ayigejeje he usibye gutsinda amakipe ya hano gusa, muri Afurika yakoze iki mu myaka maze muri APR FC?”

Nshungu Raul nawe ni umunyamakuru wigenga uvuga ko nta kintu na kimwe Adi afite cyagakwiye gutuma anenga abanyamakuru bo mu Rwanda muri rusange.

“Ni agahoma munwa kubona ikimuga giseka urujyo, ni gute umuntu avuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda batize cyangwa ari abaswa nawe nta byangombwa afite niba ari igikombe cya shampiyona atwara siwe wambere ugitwaye.”

Adil Mohamed kuva yagera mu Rwanda ashyamiranye n’abanyamakuru kenshi kuko mbere yuko ahagarika kuganira n’abanyamakuru yari yabanje kugirana ibibazo na Radio tv10 ndets ena Flsh Fm/tv avuga ko atazongera kubaha ikiganiro. Nyuma yaho yahise ahagariko kuganira n’abanyamakuru muri rusange kuri ubu agarutse abanenga anabasezera.

Muri iki kiganiro ybibasiye bamwe mu banyamakuru avuga ko batize ndetse ko nta kintu bagezeho mu buzima bwabo usibye kumunenga.

Ikipe ya APR FC ntacyo iravuga kuri aya magambo y’umutoza wayo niba yemeranya nayo cyangwa niba itemeranya nayo ndetse n’amashyirahamwe y’abanyamakuru n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura ntacyo nabo baravuga kuri aya amagambo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya bigiye gukomatanyirizwa
Next articlePasiteri aca abakirisitu be amafaranga ngo ajye kubereka amarembo y’ijuru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here