Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruratangira kuburanisha mu mizi Nibishaka Emmanuel, wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere RGB.
Nibishaka akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Uyu wahoze ari umuyobozi yatawe muri yombi ku wa 21 Gicurasi, nyuma y’iminsi itanu atawe muri yombi dosiye ye yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Muri Kamena, urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwanze kumufungura byagateganyo rugeteka agomba kuburana afunzwe. Ubu ari muri gereza nkuru ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Igihe yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Nibishaka Emmanuel yaburanye yemera ibyaha byose ashinjwa anasobanura uko yabikoze.
Inyandiko mpimbano bamushinja gukoresha zirimo urwandiko rwinzira yakoresheje yerekeza muri Kenya n’impapuro z’ubutumire, mu bindi harimo na e mail yahimbaga abeshya ababyeyi ko azafasha abana babo kubona viza zo kujya kwiga muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Kubeshya abantu ko azababonera viza zizabafasha kujya kwiga muri Amerika byamuhesheje amafaranga arenga miliyoni 22.
Usibye kubeshya abantu kubashakira Viza hari n’abandi yabeshyaga akabaha ubutumire bw’ubuhimbano abatumira mu nama muri Amerika. Ibi yabikoraga yahimbye e mail akajya yiyandikira akisubiza akoresheje email zitandukanye yahimbye.
Nibishaka mu gihe yaba ahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi akoresheje uburiganya yahanisha igifungo kiri hagati y’imayaka ibiri n’itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ikindi cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo kiramutse kimuhamye nabwo yahanishwa ikindi gihano cy’gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni itari munsi ya miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibi bihano.
Nibishaka Emmanuel ni umuyobozi ufite ubunararibonye
Nibishaka Emmanuel afunzwe amaze imyaka hafi itatu ari umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, kuko inama y’abaminisitiri yamushyize muri uyu mwaka muri Nyakanga 2019.
Mbere yo kujya mu buyobozi bwa RGB, yari umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (NCHR), inshingano yabayemo hagati ya 2017-2019.
Nibishaka ushinjwa inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yabaye umujyanama wambere wa ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New york muri Leta zunze ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.