Home Amakuru Umuyobozi ukomeye ku Isi w’Umunyafurika yakorewe irondaruhu

Umuyobozi ukomeye ku Isi w’Umunyafurika yakorewe irondaruhu

0

Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA/AIDS (UNAIDS) yatangaje kuri Twitter ko habuze gato ngo yimwe uruhushya rwo kwinjira mu ndege mu Busuwisi.

Umunya-Uganda Winnie Byanyima yavuze ko ibyangombwa bye byakomeje gusuzumwa bikomeye ndetse hakabaho no kuvugira kuri telefone ngo hamenyekane urwego rwe.

Yavuze ko ibyo byabaye ku wa kabiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Genève.
Nta cyo ubuyobozi bw’icyo kibuga cy’indege bwari bwatangaza ku mugaragaro.

Yavuze ko yari mu nzira yerekeza muri Canada kwitabira inama mpuzamahanga kuri SIDA, iteganyijwe gutangira ku wa gatanu.
Yavuze ko atari we wenyine wasuzumwe mu buryo bukomeye, we yise “ivanguramoko”.

Yanditse kuri Twitter ati: “Abantu babarirwa mu magana bo mu Majyepfo [mu bihugu bicyennye] bimwe za viza ndetse ntibazitabira [inama ya] #UNAIDS2022”.

Ati: “Ni akarengane, ni ivanguramoko!”

Byanyima, w’imyaka 63, ni umuyobozi wa UNAIDS kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2019.
Ni umugore wa Dr Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmakimbirane mu itorero ry’Abangilikani bo mu Rwanda no mu Bwongereza
Next articlePerezida Macron arashinja abaperezida b’Afurika uburyarya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here