Home Amakuru Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe agiye gusura Uburusiya na Ukraine

Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe agiye gusura Uburusiya na Ukraine

0

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko agiye kugirira urugendo rw’akazi mu Bihugu by’uburusiya na Ukraine biri mu ntmbara, uru rugendo yavuze ko ruzaba vuba akaba azarukora mu izina ry’ibihugu by’ubumwe bw’Afurika ayoboye muri iki gihe.

Uru rugendo rwari kuba kw’itariki ya 18 y’uku kwezi kwa gatanu ariko ntibyakunze kuko aya maatliki atigeze yorohera perezida  Macky Sall, biba ngombwa ko hashyirwaho indi tariki. Yavuze ko yahawe uburenganzira n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwo gusura ibi bihugu gusa ngo n’Igihugu  cy’Uburusiya cyari cyaramwoherereje ubutumire.

Perezida Macky Sall yavuze kandi ko ubumwe bwa Afrika bwemeye kuzashyira hamwe abaperezida b’ibihugu by’ Afurika bifuza kuganira na perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky. Yavuze ko ibi bizakorwa mu byumweru biri imbere.

Ugutera Ukraine kw’Uburusiya, kwatumye umugabane wa Afurika winjira mu bibazo bikomeye by’ubukungu. Kuko ibiciro by’iribwa n’ibindi bikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi byarazamutse cyane kubera iyi ntambara. Ibi byatumye abanyafurika batabona kimwe iyo ntambara.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, Senegal yahisemo kwifata mu matora yabereye mu muryango w’abibumbye agamije kwamagana Uburusiya ku ntambara bwari butangije kuri Ukraine.

Gusa Senegal yahise yisubiraho mu byumweru byakurikiye mu matora nayo yateguwe n’umuryango w’abibumbye itora ko igihugu cy’Uburusiya cyahagarika intambara muri Ukraine.

Ibihugu byinshi by’Afurika byahisemo kwifata muri aya matora yombi yabereye mu muryango w’abibumbye yavugaga ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine

Perezida Macky Sall agiye kugirra uruzinduka muri ibi bihugu byombi biri mu ntambara nyuma y’igihe Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelensky asabye ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kumuha umwanya bakaganira.

Perezida wa Senegal, Macky Sall mu kiganiro n’abanyamakuru i Dakar, asobanura iby’urugendo rwe mu Burusiya no muri Ukraine
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmatora ya Perezida azaba dufite abaduhagarariye kuva ku Mudugudu -depite Habineza
Next articleUrubanza rwa Bucyibaruta: Yatanze ubuhamya mu rukiko, basanga nawe ashakishwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here