Home Uncategorized Umuyobozi wa Gereza wacuruzaga imfungwa z’abagore yahagaritswe

Umuyobozi wa Gereza wacuruzaga imfungwa z’abagore yahagaritswe

0

Minisiteri y’ubutabera ya Mozambique yahagaritse abayobozi bose ba gereza y’abagore nyuma yuko urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri iki gihugu rusanze abagororwa b’abagore barajyaga kubacuruza hanze ku gahato.

Ikigo cy’ubunyangamugayo rusange (CIP) ari nacyo gishinzwe kurwanya ruswa  cyaragaragaje ko mu myaka myinshi ishize imfungwa zo muri gereza ya Ndlavela y’abagore mu murwa mukuru, Maputo, zajyanywe mu mazu y’abashyitsi gukoreshwa uburaya ku bakiriya b’abakire.

Abagore bagurishijwe nk’indaya kugahato  bavuze ko nta yandi mahtamo babaga bafite kuko iyo babyangaga bakubitwaga cyane cyangwa bagahanishwa imirimo ivunanye.

Minisitiri w’ubutabera Helena Kidha yatagaje ko agiye gutangiza iperereza ryihariye ku byabaye ku mfungwa z’abagore.

Ibyatangajwe na CIP byatunguye benshi kandi banishimira ko iperereza ryihariye kuri iki kibazo riteganijwe

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBoko Haram yemeje ko umuyobozi wayo yapfuye
Next articleAnne Kansime yambitswe impeta abivuga mu buryo busekeje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here