Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Mulindahabi Diogène, wari umuyobozio mukuru wa IPRC afungurwa by’agateganyo nyuma yo kumukekaho ibyaha byo kunyereza umutungo.
Mulindahabi Deogene, kuva mu kwezi gushize ntakiri ku buyobozi bw’iri shuri nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo waryo, yarafashwe arafungwa kimwe n’abandi bakozi b’iri shuri.
Urukiko rwibanze rwa kicukiro rwategetse ko we n’abandi bakozi 11 b’iri shuri bafungurwa by’agateganyo bagakomeza gukurikiranwa bari hanze. Umucamanza yavuze ko ntamapamvu zigaragara zituma akomeza gufunga aba bantu 12 n’ubwo abandi bakozi b’iri shuri batandatu bo barakomeza gufungwa.
Uyu mwanzuro w’urukiko wagombaga kuba waratangajwe mu cyumweru gishize ariko byimurirwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. abashinjwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano. Igihe aba bakozi batabwaga muri yombi minisiteri y’uburezi yategetse ko iri shuri riba rifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagakorwa iperereza mu kigo nta munyeshuri urimo.