Home Amakuru Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe, imyaka irenga 250 bitabaho

Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe, imyaka irenga 250 bitabaho

0

Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeti wa kabiri umaze iminsi 11 atanze yatabarijwe kuri uyu wa mbere.

Umuhango wo kumuherekeza wabanjirijwe n’amasengesho yabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey mu murwa mukuru w’Ubwongereza Londres.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga 2000. Barimo abakuru b’ibihugu, Abami, n’Ibikomangoma

Amakuru atangazwa n’abari mu Bwongereza agaragaza ko uwo muhango urimo gukurikiranwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu mujyi wa Londres, abandi za miliyoni babikurikiranira kuri televiziyo za rutura zashyizwe mu mijyi hirya no hino mu gihugu.

Abandi bagera kuri miliyari enye, ku isi yose nabo barakurikirana uwo muhango.

Uyu muhango mu rusengero rwa Westminister Abbey ni wo muhango wo gutabariza umwami uhabereye nyuma y’imyaka 262 ishize.

Umuhango wa nyuma wahabereye mu mu mwaka wa 1760 hatabarizwa Umwami Georges wa Kabili.

Arkiyepiskopi w’itorero ry’Abangirikani, Justin Welby, wayoboye umuhango wo guherekeza Umwamikazi Elizabeti yavuze ko akababaro ko kubura Umwamikazi katihariwe n’umuryango w’umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Umuryango wa Commonwealth yari ayoboye n’isi yose muri rusange.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Joe Biden w’Ubwongereza, Emmanuel Macron w’Ubufransa, Ministiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye Commonwealth muri iki gihe, n’abandi bategetsi benshi baturutse ku migabane yose y’isi.

Umwami Karoli wa Gatatu aherekejwe n'abandi bavukana barimo Anne, Andrew, n'igikomangoma Harry
Umwami Karoli wa Gatatu aherekejwe n’abandi bavukana barimo Anne, Andrew, n’igikomangoma Harry
Perezida Joe Biden n'umufasha we mu baje guherekeza Umwamikazi
Perezida Joe Biden n’umufasha we mu baje guherekeza Umwamikazi
Urusengero rwa Westminster Abbey, rwari rwakubise rwuzuye
Urusengero rwa Westminster Abbey, rwari rwakubise rwuzuye
Umugogo wa Elizabeth II winjizwa mu rusengero rwa Westminister Abbey
Umugogo wa Elizabeth II winjizwa mu rusengero rwa Westminister Abbey
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaperezida b’Afurika bagiye gushyingura Elizabeth II bagiye muri Bisi
Next articleUrubanza rw’akarengane ruri gutinzwa, ibyabaye ku musilamu mu rukiko biratangaje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here