Home Amakuru Umwamikazi Elizabeti wa 2 mu birori byo kwizihiza imyaka 70 amaze ku...

Umwamikazi Elizabeti wa 2 mu birori byo kwizihiza imyaka 70 amaze ku ngoma

0

Mu mihanda y’i Buckingham Palace hatangiye akarasisi k’ingabo zimwe ku mafarashi izindi ku mirongo mu birori bizamara iminsi bya yubile y’imyaka 70 umwamikazi Elizabeth II ari ku ngoma mu Bwongereza.

Nyuma yo kwima mu 1952, Elizabeth II niwe mugore utegetse igihe kirekire ku isi mu mateka y’ubwami.

Abantu bakoranye ari benshi ku mihanda yo hafi y’iyo ngoro ye iri i Londres bakereye ibyo birori by’isabukuru bitigeze bibaho mbere.

Abategetsi batandukanye b’I Burayi batangaje ubutumwa bumwifuriza ibyiza no kuramba, barimo Emmanuel Macron.
Nta mwami cyangwa umwamikazi w’Ubwongereza wigeze amara ku ngoma imyaka 70.

Mu kubishyira mu nyurabwenge, igihe Elizabeth II amaze ku ngoma ni kirekire kuruta icy’abandi bane bamubanjirije ugiteranyije.
Uwa hafi ugereranywa nawe ni umwamikazi Victoria wategetse imyaka 63 (1837 – 1901), naho ku rwego rw’amahanga ntabwo ari kure cyane y’umwami Louis XIV w’Ubufaransa wategetse imyaka 72.

Ku myaka 96 ni umwihariko we mu bami n’abamikazi b’Ubwongereza. Elizabeth II ni umwe mu bongereza 138,000 bari hejuru y’imyaka 95, kandi benshi muri aba ni abagore.

Uretse Elizabeth II, abandi bami babiri gusa nibo barengeje imyaka 80 y’amavuko, abo ni Victoria na George III. Nta wundi mwami w’Ubwongereza wari ku ngoma ari mu myaka 90.

Tariki 06 Gashyantare(2) nibwo Elizabeth II yujuje imyaka 70 ari ku ngoma, ariko kuyizihiza byigijweyo bishyirwa muri iyi weekend izaba iy’ibi birori gusa.


Muri iyi weekend ndende ahatandukanye mu Bwongereza, na hamwe na hamwe hanze yabwo, harakorwa ibirori byo gusangira mu kwizihiza iyo yubile y’umwamikazi.

Uyu munsi umwamikazi yaje ku ibaraza rya Buckingham Palace kureba akarasisi ari kumwe na mubyara we Igikomangoma Edward

Muri iyi weekend ndende ahatandukanye mu Bwongereza, na hamwe na hamwe hanze yabwo, harakorwa ibirori byo gusangira mu kwizihiza iyo yubile y’umwamikazi.

Iyi ni yubile ya mbere Elizabeth II yizihije ari umupfakazi nyuma y’uko umugabo we, igikomangoma Filipo, apfuye mu mwaka ushize.

Mu butumwa yasinye kuwa gatatu nijoro, yashimiye bose bari mu bikorwa byo kumutegurira iyi yubile, mu bwongereza no mu muryango wa Commonwealth akuriye.
Kimwe mu bizaranga iyi weekend ya yubile ye ni igare rya zahabu rizatambagira umuhanda uva ku rusengero rwa Westminster Abbey kugera i Buckingham Palace, ku cyumweru.

Igare rya zahabu ry’abami b’Ubwongereza rimaze imyaka 250

Kimwe mu bizaranga iyi weekend ya yubile ye ni igare rya zahabu rizatambagira umuhanda uva ku rusengero rwa Westminster Abbey kugera i Buckingham Palace, ku cyumweru.

Iri gare ripima toni enye rimaze imyaka 250 rifatwa nk’ikirango cy’amateka y’imbaraga Ubwongereza bwahoranye ku nyanja n’imigabane y’isi.

Elizabeth II yaritwaye arongorwa, yima ingoma, no ku yindi minsi idasanzwe ariko muri iyi weekend rizaba nta muntu uririmo kuko atazabasha kurijyamo muri ibi birori.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo za Uganda, UPDF, zongerewe igihe muri Congo
Next articleUbujurire bwa Price Kid bwanzwe arakomeza gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here