Home Ubutabera Umwana na se bisanze mu maboko y’ubutabera! U Rwanda rubyakiriye rute?

Umwana na se bisanze mu maboko y’ubutabera! U Rwanda rubyakiriye rute?

0
Rene Mugenzi na Se Joseph Mugenzi

Mu kwezi kumwe umuhungu Rene Claudel Mugenzi na Se Joseph Mugenzi bisanze mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Umuhungu arazira kwiba urusengero naho Se akurikiranyweho uruhare rwe muri Genocide.  

                                                                                   Rene Mugenzi na Se Joseph Mugenzi

Police yo mu Buholandi yataye muri yombi Umunyarwanda Joseph Mugenzi w’imyaka 71 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi m Rwanda mu 1994.

Ni nyuma y’iminsi mike umuhungu we w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Rene Mugenzi, kuwa gatanu akatiwe n’urukiko rwa Norwich Crown Court mu Bwongereza, igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu amaze guhamwa n’icyaha cyo kwiba amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ibihumbi 220,000 bingana na miliyoni 270 mu mafaranga y’u Rwanda.

Bahuriye kuki? Batandukaniye kuki?

Uretse kuba bafitanye isano, Joseph Mugenzi ni umugabo w’imyaka 71 wari warashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ni umwe mu bashinze ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho mu Rwanda rya FDU-Inkingi, naho umuhungu we afatwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nk’umwe mu bakunze kunenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Bamwe mu bayobozi bakomeye bumvikanye bamufata nk’uhakana akanapfobya Genocide.

Icyo batandukaniyeho ni uko umwe, Rene Mugenzi, yafatwaga nk’urwanira uburenganzira bwa muntu none akaba yazize kwiba ku rusengero yakoragaho nk’umukorerabushake k’umwanya w’umubitsi, ubu akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 3, mugihe Se yari umwe mubashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Genocide yakorewe abatutsi 1994.

Uko u Rwanda rwakiriye ifatwa rye

Dr. Joseph Bizimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda yasabye u Buholandi kuyoherereza Mugenzi akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha..

Dr. Bizimana yongeyeho ko “Joseph Mugenzi byabaye ngombwa ko hamaze gutangwa ikirego amaperereza yakozwe, aza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi nyuma arajurira arongera arabusubirana, hanyuma yimukira mu Bubiligi rwihishwa. Ngo uyu munsi ni bwo bamenye ko u Buholandi bwamufashe ari uko amaze kunyura ku mupaka uhuza u Buholandi n’u Bubiligi”.

Joseph Mugenzi afite ayahe mateka?

Yahoze ari umukozi wa Banki, akaba yari anafite inzu icuruza imiti mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaratse ubuhunzi mu Buholandi mu mwaka wa 2 000 gusa muri 2013 aza kwamburwa ibyangombwa byamwemereraga gutura hariya nk’impunzi.

Muri Mata 1994, uwo mugabo ngo yitabiriye inama zateguraga ibitero byo kujya kwica Abatutsi, anakora urutonde rw’abatutsi babaga bagomba kwicwa nkuko yabirezwe mu nkiko gacaca.

Joseph Mugenzi ni umwe mu bashinze ishyaka FDU Inkingi afatanyije na Victoire Ingabire. Nyuma yaje kuribera Perezida. Azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Buholandi busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu rwego rw’Ubutabera, aho cyagiye gifata bamwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bakoherezwa mu Rwanda barimo Jean Baptiste Mugimba wahoze ari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga Felicien yageze muri Gereza ya Loni I La Haye mu Buholandi
Next articleAmashuri yigamo abakobwa arasaba ubufasha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here