Home Politike Umwe mu bayobozi ba komisiyo y’Igihugu y’amatora ntiyarahiye bihindura imibare

Umwe mu bayobozi ba komisiyo y’Igihugu y’amatora ntiyarahiye bihindura imibare

0

Mu muhango wo kurahiza abakomiseri ba Komisiyo y’Ighugu y’amatora wayobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa gatanu, harahiye umunani gusa kuko Mutijima Jean Bosco, atigeze arahira kandi ari mu ba komiseri icyenda bari bemejwe n’Inama y’abaminisitiri.

Ku wa 26 Werurwe nibwo inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika yemeje abakomiseri icyenda bagomba kuyobora komisiyo y’Igihug y’amatora.

Musabyimana Jean Claude,  umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko nta  mpamvu izwi yatumye atarahirhira ariko ko byashoboka “ kuba hari ibyo atujuje.”  Musabyimana akomeza avuga ko atazi impamvu nyamukuru yatumye Mutijima Jean Bosco atarahirira inshingano nshya n’ubwo yemejwe n’inama y’abaminisitiri.

Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 86, riha ububasha Sena bwo kwemeza Perezida na visi perezida ba Komisyo y’Igihugu y’amatora n’abandi ba komiseri. bivuze ko n’ubwo baba bemejwe n’inama y’abaministiri baba bagomba kongera kwemezwa na sena, aha niho Mutijima Jean Bosco atemejwe bituma atarahhira kuri uyu wa gatanu. kuko mu bakomiseri icyenda sena yagiobaga kwemeza taliki ya 4 Mata, yemeje umunani gusa batarimo Mutijima Jean Bosco n’ubwo hatigeze hatangazwa impamvu.

Gusa Sena yatangaje ko abo yemeje batarimo Mutijima Jean Bosco yabemeje “imaze gusuzuma dosiye zabo igasanga bafite ubushobozi n’ubumenyi buzabafasha neza inshingano bahawe” kuba Mutijima ataremejwe ntanasimbuzwe bizatuma Komosiyo y’Igihugu y’amatora igira umubare utari igiharwe

Ubusanzwe itegeko rigenga komosiyo y’Igihugu y’amatora rivuga ko abakomiseri muri iyi komisiyo bagomba kuba ari abrindwi ariko iri tegeko riha ububasha Perezida wa repubulika kubongera cyngwa kubagabanya ariyo mpamvu kuri iyi nshuro bagombaga kuba icyenda riko inshingano zikaba zigiye gukora umunani kuko Mutijima atemejwe na Sena.

Mutijima Jan Bosco utarahiye kimwe na Kizito Habimana, ari nawe visi Perezida wa Komisiyo nibo bakomiseri bashya bari bemejwe n’inama y’abaminisitiri kuko abandi bemejwe bo bari bayisanzwemo.

Impamvu perezida wa komisiyo y’amatora atarahirira imbere ya perezida wa repubulika

Kimwe na Perezida wa Repubulika na perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora nawe arahirira imbere ya perezida w’urukiko rw’ikirenga mbere y’uko batangira imirimo yabo gusa amagambo agize indahiro zabo aba atandukanye.

Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa repubulika niwe ufite indahiro yihariye wenyine mu gihe amagambo agize indahiro z’abandi bayobozi basigaye yose ari mwe.

Bisanzwe bimeneyerewe ko abayobozi bakuru b’Igihugu barahairira imbere ya Perezida wa Repubulika mbere y’uko batangira imirimo yabo, gusa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora n’abandi bakomiseri bagenzi be bo barahirira imbere ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga nk’uko byagenze kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Mata, ubwo Oda Gasinzigwa na bagenzi be bagejeje indahiro yabo kuri Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri bagenzi be batarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika bigenwa n’ itegeko n°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko  mu  ngingo yaryo ya 70 igira iti : “ Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo: 1° kurahiza Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu n’Abagenzuzi Bakuru bungirije; 2° kurahiza Abakomiseri ba za Komisiyo z’Igihugu; 3° kurahiza Ababitsi b’inyandiko mpamo z’ubutaka; 4° kurahiza abandi bagenwa n’itegeko.”

Usibye iyi ngingo abasesenguzi mu bya politiki nabo bavuga ko ahanini binashingiye ku kuba iyi komisiyo iba yigenga bityo ko abayiyoboye batarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika  kuko hari aho byagaragara ko ariwe uyiha amabwiriza igenderaho.

Kuki aba bakomiseri ba komisiyo y’Igihugu y’amatora bongeye kurahira manda yabo itarangiye

Ku wa 15 Gashyantare 2023, Nibwo Oda Gasinzigwa na bagenzi be batandatu b’abakomiseri barahiriye kuyobora komisiyo y’igihugu y’amatora muri manda y’imyaka itanu bemerewe n’itegeko. Aba bongeye kurahora nyuma y’imyaka ibiri gusa batangiye inshingano zabo. Itegeko rigenga komisiyo y’Igihugu y’amatora ryarahinutse mu mwaka ushize riha abakomiseri inshingano zitandukanye bitandukanye n’uko bakoraga mbere akaba ariyo mpamvu bongeye kurahira bityo manda yabo ikaba igomba gutangira kubarwa uno munsi aho gutangira kuyibarira muri 2023.

Icyahindutse mu itegeko n° 043/2024 ryo ku wa 06/05/2024 rigenga komisiyo y’igihugu y’amatora ni uko abakomiseri ba komisiyo y’Igihugu y’amatora bagomba kujya bakora mu buryo buhoraho bitandukanye n’uko itegeko rya mbere ryabagenaga nk’abakozi badahraho ba komisiyo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwongeye kwibutsa Ubwongereza ko bucumbikiye abakekwaho Jenoside
Next articleTanzania: Ishyaka ryambere ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryangiwe kuzitabira amatora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here