Home Amakuru Umwuzukuru wa Arap Moi wayoboye Kenya igihe kirekire arabunza akarago

Umwuzukuru wa Arap Moi wayoboye Kenya igihe kirekire arabunza akarago

0

Umwuzukuru wa Daniel arap Moi, wahoze ari perezida wa Kenya wapfuye mu myaka ibiri ishize, yirukanywe mu nzu kubera kubura ubukode bw’amezi 6 bungana n’amadolari arenga 2100 ni ukuvuga arenga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bije mu gihe mu nkiko za Kenya hari imanza zitandukanye zabo mu muryango wa Arap Moi baburana imanza z’imitungo nyakwigendera yasize.

Collins Kibet, 45, yabwiye urukiko ko yavunitse kandi ko adashobora kwishyura ubukode bw’inzu cyangwa gutunga umuryango we – yongeraho ko yirukanywe mu nzu yabagamo mu cyumweru gishize.

Yashinje bene wabo barimo na mukase wabo kumugambanira abakamwirukana mu mitungo yase atanazunguye.

Se wa Bwana Kibet, Jonathan Toroitich, umuhungu wa Perezida Moi, yapfuye mu 2019 apfa ataraze. Bivugwa ko umutungo yasigiye umuryango ari mwinshi ariko ko uteza umwiryane abo yasize

Bwana Kibet yifuza ko urukiko rwabuza mukase kwigira nk’umuyoboiz w’umutungo wasizwe na Se bagakora mu nyungu z’abagize umuryango bose

Arap Moi niwe perezida wamaze igihe kinini ayoboye Kenya. Yabaye ku butegetsi imyaka 24, kugeza igihe igitutu gikomeye cyamuhatiye kuvaho mu 2002.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame niwe warokoye inka z’abaturiye pariki ya Gishwati
Next articleAbakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Senegal bahembwe nk’ibya Mirenge ku Ntenyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here