Home Uncategorized Undi muperezida wo muri Afurika ategerejwe i Kigali kuri uyu wa kane

Undi muperezida wo muri Afurika ategerejwe i Kigali kuri uyu wa kane

0

Amakuru yizewe yemeza ko Perezida wa Centra Afrique, Faustin-Archange Touadéra agera i Kigali kuri uyu wa kane aho agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Amakuru yemeza ko usibye ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bazagirana, hari n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi azashyirwaho umukuno. Aya masezearano azibanda ku bijyanye n’umutekano n’imikoranire y’inzego z’abikorera.

Ibihugu byombi bimaze igihe byubaka binakomeza umubano wabyto kuva aho Perezida Bouzize ahirikiwe ku butegetsi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Sylvie Baïpo Temon  minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centra Afrique yasuye u Rwanda mu gushimangi ra umubano w’ibihug bombi no kurushimira uruhare rugira mu kugarura umutekano muri iki Gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri Centra Afrique zifasha leta y’iki gihugu mu kubungabunga umutekano wacyo.

Muri iki cyumweru kandi u Rwanda rwongeye gutangaza ko ruri koherzayo izindi ngabo zirenga 700 zigiye kongerera imbaraga izisanzweyo.

Usibye ingabo n’abapolisi b’Abanyarwanda baba muri Central Africa hari n’abashoramali b’abanyarwnada bagiye gushoorayo imali n’indege ya Rwandair yatangiye ingendo zihuza ibihugu byombi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma yo gufata Awasse, RDF igiye gufata umujyi mukuru wa Mocimboa da Praia
Next articleKigali: Umugore bamwangiye kuzungura ababyeyi be ngo ibishyingiranwa yahawe birahagije
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here