Home Ubutabera Urubanza kuri Jenoside: Uwari Perefe yihakanye Superefe

Urubanza kuri Jenoside: Uwari Perefe yihakanye Superefe

0

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwnada n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene asanga Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongo uri kuburana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rwa rubanda i Paris adakwiye kwihakana “ruharwa” Havugimana Frodouald uzwi nka Havuga wari Superefe kuko amuzi.

Umwe mu batangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 63, atanga ubuhamya muri uru rubanza ari mu mujyi wa Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga, uyu mutangabuamya agaruka ku izina Havuga akavuga ko yari superefe yanamubonye mu nama yarimo Perezida Sindikubwabo n’uwari umwanditsi w’Urukiko rwa kanto Karangwa David .

Yagize ati: “ Hari inama yabereye i Mudasomwa yavugiwemo  kwica abatutsi b’i Murambi, hari n’iyabaye yarimo ba Perezida Sindikubwabo na Karangwa David wari umwanditsi mu Rukiko rwa Kanto rwa Nyamagabe.”

Izina Havuga (Havugimana Frodouald) rigarukwaho kenshi n’abatangubahamya muri uru rubanza kuko hari naho avugwa ko ariwe wishe itiyo y’amazi yajyaga mu nkambi ya Muramb yari yarahungiyemo abatutsi benshi.

Undi mutangabuhamya wagarutse kuri uyu superefe ni umukecuru uvuga ku bwicanyi bwakorewe abatutsi muri Eto Murambi.

Avuga ko nyuma y’igihe batabona icyo kurya n’amazi yo kunywa hari umupadiri atibuka wabahaye umuceli wo guteka ariko ko batigeze babona uko bawuteka kuko bahise bagabwaho ibitero. Mu babagabyeho ibitero avuga ko harimo na Superefe Havuga.

“Uwari superefe Havuga naramwiboneye icyo gihe n’amaso yanjye si inkuru mbarirano.”

Ahandi Havuga avugwa ni ukuba yari akuriye interahamwe z’i Murambi afatanyije n’uwitwaga Karangwa David. Umutangabuhamya uvuga ibi yemeza ko Havuga yari yarigeze kuba superefe.

Havuga kandi avugwa ku kuba yari akuriye bariyeri yari ahitwa Kabeza, kuri iyi bariyeri yari yungirijwe na  Karangwa David kandi bombi babaga bafite intwaro gakondo.

Havuga kandi ashinjwa n’undi mutangabuhamya kuba ariwe wazanye abanyururu bo gushyingura abatutsi biciwe i Murambi.

Bucyibaruta abajijwe kuri Superefe Havuga n’urukiko yagize ati : “ Superefe wavuzwe n’umutangabuhamya witwa Havuga uwo ntawe nzi mu basuperefe ba Gikongoro.”

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragiohugu, akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, Dr.Bizimana Jean Damascene, avuga ko Bucyibaruta yihakana Havuga wari Superefe nkana kuko yabaye mu buyobozi bwa Perefegitura ya Gikongora imyaka myinshi.

“Niba abatangabuhamya bavuga izina Havuga ntibaryuzuze ngo bakoreshe HAVUGIMANA ubwo Bucyibaruta arabikora nkana kuko nyine izina ari Havugimana atari Havuga n’ubwo yari azwi nka Havuga. Ni amayeri ariho akoresha.”

Minisitiri Bizimana akomeza agira ati “Havugimana Froduald yabaye superefe kuri peregegitura ya Gikongoro kugeza ahungiye muri Congo. Avuka mu yahoze ari komini Nyamagabe, Mu buzima bwa buri munsi bamwitaga Havuga. Nicyo urukiko rukwiye gusobanurirwa.”

Havugimana Frodouald ugarukwaho cyane n’abarokokeye i Murambi ku bera ubugome bwe no kwanga abatutsi yahungiye  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari naho akibarizwa ubu.

Minsitiri Bizimana ahamya ko Havugimana wari ” ruharwa” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu abarizwa mu mutwe wa FDLR ugizwe na benshi basize bahekuye u Rwanda.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje kubera mur rukiko rwa rubanda i Paris aho hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye. Ni urubanza rwatangiye taliki ya 9 Gicurasi 2022.

Dr. Bizimana Jean Damascene, asanga Bucyibaturuta yihakana Havugama Frodouald uzwi nka Havuga nkana kuko yabaye superefe wa Gikongoro igihe kirekire/ Photo igihe
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbujurire bwa Price Kid bwanzwe arakomeza gufungwa
Next articleBamporiki yagaragaye iwe mu rugo nyuma y’igihe ari gukorwaho iperereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here