Home Ubutabera Urubanza rwa Bucyibaruta: uwari Burugumesitiri yashinje perefe uruhare muri Jenoside  

Urubanza rwa Bucyibaruta: uwari Burugumesitiri yashinje perefe uruhare muri Jenoside  

0

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurakomeje mu Rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa aho hari kumvwa abatangabuhamya batandukandukanye .

Uyu wari burugumesitiri yemeje ko Abatutsi baguye muri kiliziyaya Kibeho bashyinguwe hakoreshejwe katerepirali kandi ko akekako nta wundi wari kuyitanga utari Perefe Bucyibaruta Laurent icyo gihe.

Kuri uyu munsi wa 8 w’urubanza hatangiye humvwa umutangabuhamya w’imyaka 58 wabaye burugumesitiri wa Mubuga muri Perefegitura ya Gikongoro, uyu wahoze ari burugumesitiri nawe afungiwe muri Gereza ya Nyanza mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Avuga ko yategetse komine Mubuga inshuro 2 aza no gukora kuri superefegitire ya Munini mbere yo gukora mu ruganda rw’icyayi rwa Mata.

 Mu buhamya bwe avuga ko we ntam untu yishe n’ubwo yitabiriye ibitero byo kwica abatutsi inshuro 3. Ibyo bitero byasangaga abatutsi aho bari bahungiye kuri kiliziya ya Kibeho ari naho babiciraga.

Umucamanaza yabajije uyu wa ri burugumesitiri uko gahunda yo kwica abatutsi bayitangiye avuga ko bayishishikarijwe n’abajandarume  ba  Ruramba, i Ndago no ku Munini,  bababwira ko bagomba kujya kwirukana abatutsi bari bahungiye kuri iyo kiliziya kuko no nabo bari kwisuganya ngo baze kwica abahutu. Ibitero byo kujya kwirukana abatutsi muri Kiliziya byayoborwaga n’abajandarume babaga bafite imbunda bikitabirwa n’abayobozi ba komini barimo Burugumesitiri Nyiridandi , konseye n’abaturage babaga bitwaje intwaro gakondo.

Uyu mutangabuhamya avuga ko inama yo kubashishikariza kujya kwirukakana no kwica abatutsi kuri kiliziya ya Kibeho yabaye ku wa 11 Mata batangira igitero cyambere ku wa 12, ku wa 13 barasiba bongera gusubirayo ku wa 14 no ku wa 15 Mata ari nabyo bitero 3 avuga ko yitabiriye byonyine.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko muri Komini ya Rwamiko bari baturanye ho abatutsi bishwe mbere kuko guhere taliki ya 8 Mata 1994, nyuma y’iminsi ibiri indege ya Habyarimana iguye abatutsi bahise batangira gutwikirwa no kwicwa gusa ngo ibi byakorwaga n’abayoboke b’ishyaka rya CDR n’ubwo iri shyaka ritabaga muri Komini yabo ya Munini .

Umucamanaza yabajije umutangabuhamya impamvu bitwaje intwaro kandi bari bagiye kwirukana gusa asubiza ko babisabwe n’abayobozi kuzitwaza, yongeye abazwa abatangije imirwano ku bandi avuga ko abahutu aribo batangije imirwano ku batutsi bari bihishe muri kiliziya.

Uyu mutangabuhamya avuga ku ruhare rw’ubuyobozi avuga ko abatutsi baguye muri Kiliziya ya Kibeho barimo abagabo, abagore n’abana kandi ko bashyinguwe n’ubuybozi bwa Komini n’ubwa Segiteri. Abajijwe n’umucamanza niba  hari za katerepirari cyangwa ibikoresho by ubwubatsi byakoreshejwe mu gushyingura abo batutsi yasubje ko aribyo byakoreshejwe abajijwe aho iyo katerepirari yavuye avuga ko  yavuye ku Gikongoro muri Mudasomwa ati : “Ndakeka ko ari Perefe wa perefecture washoboraga gutanga itegeko ryo kuyikoresha”.

Urubanza rurakomeza humvwa abandi batangabuhamya basabwe n’ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMicomyiza mu rukiko yahakanye ibyaha bya Jenoside byose ashinjwa
Next articleAmerika yavuze ko itemera ifungwa rya Paul Rusesabagina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here