Urubanza rwa Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwari ruteganyijwe gusubukurwa ku wa 17 Mutarama rwimuriwe ku wa 31 Mutarama rukazakomeza humvwa abandi batangabuhamya bamushinja.
Uru rubanza rwasubitswe n’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT kubera ibiruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abatangabuhamya bamaze kumvwa bose bahurira ku kuba Kabuga yari afite interahamwe ze kugiti cye zitorezaga iwe mu rugo ku Kimironko akaba ari nawe uziha ibikoresho, benshi mu bamaze kumvwa bafungiwe mu Rwanda kuko bahamijwe ibyaha bya Jenoside. Abandi batangabuhamya ni abari abaturanyi ba Kabuga cyangwa abakoraga iwe mu rugo nk’umufundi wahubakaga inzu ahamya ko yari kuba icyicaro cya radiyo RTLM.
Radiyo RTLM ifatwa nk’intwaro ikomeye yicishije abatutsi benshi kuko ariyo yarangaga aho batuye n’aho babaga bagiye kwihisha interahamwe zabahigaga.
Usibye kuba aba batangabuhamya bavuga ko RTLM yari gukorera mu rugo kwa Kabuga aba batangabuhamya banagaruka ku kuba Kabuga yarasuye radiyo RTLM nyuma y’uko yari imaze kuraswaho ari kwihanganisha abari abakozi bayo.
Aba batangabuhamya bose batanga ubuhamya bari i Arusha muri Tanzania n’umwirondoro wabo ugahishwa.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Kabuga ntarahabwa umwanya wo kwisobanura mu rukiko ariko mbere yahakanye ibyaha byose ashinjwa.
Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa ku wa 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi afatiwe mu Gihugu cy’Ubufaransa. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 29 Ukwakira 2022, abashinjacyaha batangira kumushinja bagaragaza ibimenyetso taliki ya 5 ukwakira 2022.