
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye gusubika urubanza rwa Manzi Sezisoni n’umugore we Sophie Akaliza, rushyirwa taliki ya 26 Gicurasi, nyuma y’uko abunganira umugore we bagaragaje ko arwaye adashobora kuburana no kugera ku rukiko.
Ni urubanza Manzi Sezisoni aregwamo uburiganye bw’amafaranga arenga miliyari 12 yakoreye ku bantu barenga 500. Ni kunshuro ya Kabiri uru rubanza rusubitswe kuko no muri Gashyanatre rwari rwasubitswe nyuma yaho ubushinjacyaha bwari bugaragaje ko hari ibirego byakiriwe nyuma n’ibindi bishobora gutangwa n’abaregera indishyi byose bigomba guhurizwa hamwe. N’abunganira abaregwa nabo bari basabye igihe cyo kongera kwitegura urubanza.
Manzi Sezisoni Devis, washinze ikigo Billion Traders FX, ashinjwa ibyaha by’iyezandonke, uburiganya no gukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu buryo butemewe mu gihe umugore we Sophia Akaliza ashinjwa ubufatanyacyaha.
Ibi byaha bishingiye ku kuriganya abantu barenga 500 amafaranga arenga miliyari 12 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Mu iburanisha riheruka Umwunganira mu mategeko yasabye ko bahabwa umwanya bakabanza bagakemura ikibazo cy’abaregera indishyi binyuze mu bwumvikane bakishyurwa ayo baberewemo, mbere yo kuburana urubanza mu mizi.
Yagize ati “Duhawe umwanya tukareba abo turimo umwenda mu bwumvikane, twaganiriye tukamenya ayo buri wese yatanze n’ayo yasubijwe, kugira tumenye ayo tuzamuha tukabishyura byatubera byiza, kuko turemera ko tuyabarimo.”
Yakomeje asaba Urukiko ko babanza gukemura ikibazo cyo kwishyura izi ndishyi, kuko byagaragaza ko hari aho biri kwerekeza kandi heza.
Abaregera indishyi na bo bavuze ko icyo bifuza ari ubwumvikane, bagasaba ko ibyiza ari ukwishyurwa amafaranga yabo.
Umwunganzi w’abaregera indishyi, Me Nuwagaba James, yavuze ko guhabwa umwanya no kumvikana nta kibazo kirimo.
Yagize ati “Ubusabe bwo kumvikana ni bo bizabaturukaho, bakagaragaza ko basaba ubwumvikane babukwiye, ariko akatugaragariza uburyo yakwishyura, icyo tudashaka ni uko yabikoresha nko gukomeza kubeshyabeshya atanga amasezerano ahoraho.”
Manzi yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2024, akurikinwa afunzwe mu gihe umugore we akurikiranwa adafunzwe.