Home Ubutabera Urubanza rw’akarengane ruri gutinzwa, ibyabaye ku musilamu mu rukiko biratangaje

Urubanza rw’akarengane ruri gutinzwa, ibyabaye ku musilamu mu rukiko biratangaje

0

Urubanza rw’akarengane  koperative y’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu Coopilak, iregamo umushoramari Sibomana Eugene rumaze imyaka 7 mu nkiko rwongeye gusubikwa ku munsi w’isomwa ryarwo ndetse runasubizwa inyuma bitewe n’umucamanza. Muri uru rubanza umunnyamuryango wa Coopilak yasohowe mu cyumba cy’urukiko kubera imenyenda y’abayoboke b’idini ya isilamu yari yambaye.

Uru rubanza rwatangiye kubaranishwa ku mpamvu z’akarengane mu  myaka ibiri ishize rukaba rwarapfundikiwe bwa nyuma ku wa 19 Nyakanga, bitaganywa ko ruzasomwa ku wa 19 Nzeri saa cyenda z’amanywa ariko ntirwasomwa ahubwo rwongera gupfundurwa ibi bikaba bifatwa n’uruhande rumwe rw’ababuranyi nko gukomeza ku rutinza kubera umucamanza.

“Ntabwo urukiko rwaba rwarikoreye iperereza ku kiburanwa nyuma urubanza rugapfundikirwa noneho mu gihe cyo kurusoma umucamanza agategeka ko hongera gukorwa igenagaciro rindi, ibi ni ugushakishirizara uruhande tuburana. Kuko n’ubundi urebye urubanza ruba rwararangiye kera.” Umwe mu bari ku ruhande rwwa Coopilak nyuma y’icyemezo cy’umucamanza cyo kongera gupfundura urubanza.

Uru rubanza rukomoka ku mitungo ya Coopilaka yagurishijwe miliyoni 69 mu mwaka wi 2015 ariko coopilaka yo ikavuga ko yagurishijwe mu cyamunara kidakurikije amategeko cyarimo no gupfobya umutungo wabo wari ufite agaciro karenga miliyoni 300.

Kuva mu mwaka wi 2015 abanyamuryango ba koperative biyambaje inkiko bashaka kureganurwa ngo basubizwe ibyabo.

Koperative coopilak yahereye mu rukiko rwibanze rwa Rubavu irega Munyaburanga Leon, ariko kuko adahari (yahunze kubera imanza) igobokesha Sibomana Eugene waguze iyi mitungo n’umuhesha w’inkiko wayigurishije. Urukiko ruvuga ko nta bubasha rufite rwo kuburanisha iki kirego bajya mu rukiko rwisumbuye baratsinda cyamunara iraseswa, Sibomana Eugene waguze iyi mitungo mu cyamunara arajurira arabatsinda nabo basubira kujurira barongera baratsindwa cyamunara ikomeza kugira agaciro.

Inkuru bifitanye isano

Aba babonye ko inkiko zibarenganya kandi nta rundi rwego bajuririra bahisemo kwitabaza izindi nzego bandikira perezida Kagame, inteko ishingamategeko n’urukiko rw’ikirenga inyandiko ya paji zirenga 200 zisobanura akarengane bakorewe.

Aba basubijwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ababwira ko barenganye bityo ko urabanza rwabo ruzasubirishwamo ku mpamvu z’akarengane rukaburanishwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze.

Nyuma y’uko urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rutegetswe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga gusubirishamo uru rubanza ku mpamvu z’akarengane, uru rubanza rwasubukuwe muri 2020 rutangira kuburanishwa mu mizi. Byanabaye ngombwa ko urukiko rusura ikiburanwa n’ababuranyi bombi bahari aho umushoramari Sibomana Eugene yagaragazaga ko kuva yagura iyi mitungo yongeyeho agaciro ka miliyoni 700 mu gihe koperative y’abarobyi yo yavugaga ko ntacyo Sibomana yongeyeho ku mitungo yaguze mu manyanga.

Perezida wa Koperative avuga ko bamaze gutakaza miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda muri uru rubanza nyuma yo kwamburwa n’imitungo yabo

“ Usibye kuba imitungo yacu twarayambuwe tukaba turi kuburana n’uri kuyibyaza umusaruro dufitiye icyizere cyose inkiko n’ubutabera bw’u Rwanda.”

Idini ya Isilamu n’umunyamuryango wa Coopilak barasuzuguwe

Ikindi cyagaragaye mu rukiko ubwo abantu bari bategrejwe isoma ry’umwanzuro w’urukiko ni uburyo umwe mu banyamuryango ba Koperative Coopilak yasohowe mu cymba cy’iburanisha zira ko yambaye ingofero iranga abayoboke b’idini ya Isilamu.

Iyamuremye Athanase, umuyobozi w’umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bwa muntu Hope for Living, nawe avuga ko ibiba muri uru rubanza bidasobanutse kuko “ nk’urikije uko umucamanza yaburanishije ubushize n’umwanzuro bafashe harimo kubogama cyane nkanabihera uko abanyamuryango bakoperative bafatwa mu rukiko kuko hari nk’uwasohowe ngo yambaye imyenda y’abayisalu itemewe mu rukiko kandi ntategeko tuzi riyibuza mu Rwanda.”

Undi munyamategeko utashatse ko dutangaza umwirondoro we wari mu rukiko nawe yanenze imyitwarire y’umucamanza yo gusohora umuntu mu rukiko kubera uko yambaye bijyanye n’imyemerere ye ishingiye ku idini.

“Amategeko y’u Rwanda yemerera ko abantu bagomba gukuramo ingofero usibye ababyemerewe kubera idini n’ibindi, uyu mucamanza bagenzi be barabimusobanuriye ariko ubona ko adashaka ku byumva afite uruhande ahagazeho.”

abari mu rukiko bishimiye imyitwarire y’uwasohowe mu rukiko kuko yanze gutera amahanze no kugamburuzwa ku myemerere ye yanga ” gukuramo ingofero yubaha idini rye yanga no gushyamirana n’umucamanza.”

Mu gusubiza aba bibaza ko urubanza ruri gutinzwa n’umucamanza ku mpamvu z’uruhande rumwe mu baburanyi, umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrisson avuga ko nk’urukiko rutavuga ku rubanza rukiri kuburanishwa.

Uru rubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 19 Ukwakira 2022, iburanisha rikazabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahari ikiburanwa ababuranyi bose bazanye n’abagenagaciro babo.

Indi nkuru wasoma

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwamikazi Elizabeth II yatabarijwe, imyaka irenga 250 bitabaho
Next articleAbarenga 500 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bangiwe gukomeza amashuri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here