Home Ubutabera Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwinjiye mu kibazo cya Miss Rwanda

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwinjiye mu kibazo cya Miss Rwanda

0

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruratangaza ko rumaze gushyiraho itsinda rigiye kunganira Me Nasira Uwitonze, waraye utawe muri yombi na RIB. Uru rwego rutangaza ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonne utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Me Nkundabarashi moise uyobora urugaga rw’abavoka avuga ko bamaze gushyiraho itsinda ry’abavoka rikurikirana Me Uwitonze Nassira kandi bagasaba ko akurikiranwa adafunze.

“ Iyo hari avoka ucyekwaho icyaha,  kimwe n’abandi bose arakurikiranwa gusa ubugenzacyaha busabwa kubimenyesha umukuru w’urugaga rw’abavoka, hagashyirwaho itsinda ryo kunganira uwo mugenzi wacu kandi iryo tsinda ryashyizweho rigiye gutangira gukurikirana iki kibazo riduhe raporo”.

Me Nkundabarashi akomeza agira ati : “ Nk’abavoka dusaba izo nzego zimufite nk’abantu tuba dusanzwe dukorana ko yakurikiranwa adafunze, ni nayo nshingano yambere y’iryo tsinda riri kumwunganira”

Me Nassira arazi inyandiko zishinjura Ishimwer Dieu Donne uzwi nka Prince Kid wayoboraga Miss rwanda ushinjwa ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Zimwe muri izo nyandiko zashyizweho umukono na Notaire Uwitonze Nassira, RIB ikaba ari ho yahereye imukurikiranaho ibyaha. Umuvugizi wa RIB Murangira Thiery avuga ko ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko uyu munyamategeko yiyitirira umwuga adasanzwe akora.

Itabwa muri yombi rya Me Uwitonze Nasira akaba na Notaire wigenga, rije rikurikiye inyandiko zakwiye ku mbuga nkoranyambaga zagaragayeho ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bagiye muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ubuhamya bwagaragazaga ko ntacyo abo bakobwa bamwe bashinja Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ububuhamya bwanaviriyemo nyaminga w’u Rwanda 2017, Miss Iradukunda elsa nawe gutabwa muri yombi.

Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu marushanwa ya Miss Rwanda, byabimburiwe n’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, kugeza ubu Ministeri y’umuco n’urubyiruko ikaba yamaze guhagarika iri rushanwa mu gihe kitazwi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKohereza abimukira mu Rwanda bizafata igihe -Priti Patel
Next articlePrince Kid n’umwunganizi we ntibarabona dosiye y’ibyo baregwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here