Home Ubutabera Urugaga rw’abavoka ntirushaka abakomisiyoneri

Urugaga rw’abavoka ntirushaka abakomisiyoneri

0

Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w’urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw’abavoka badakenewe kuko atari abavoka

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n’abandi bafata ibyemezo bijyanye n’ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri.

Umuryago Transparency International, Ishami ry’u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite ugamije guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko, hasibwa ibyuho biri mu mategeko arwanya ruswa, Umuyobozi wawo Ingabire Marie Immaculée yavuze ko abatanga n’abarya ruswa zo mu butabera bahinduye amayeri.

Ingabire yatangaje ko mu bavoka harimo abakora ubukomisiyoneri bwa ruswa ariko nta ngero zifatika yatanze. Yagize ati “Nta mucamanza ujya gushaka umuturage ngo mpa ruswa ariko abaturage bo barabashaka. Banyura ku bavoka cyane. Buriya abavoka babaye abakomisiyoneri ba ruswa mu nkiko, baraza bakanabibwirira. Twe abantu baraduhamagara batubwira ngo ‘ erega avoka wanjye arambwiye ngo uriya mucamanza ntamushakiye akantu, ntibyashoboka’.

Umwe mu baturage twaganiriye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko we azi umukomisiyoneri ukorana n’abacamanza ariko bigoye kumubonera ibimenyetso kuko ruswa ayaka mu buhanga buhanitse

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Julien Kavaruganda, avuga ko abavoka batatira inshingano zabo badakwiye kwitwa abavoka, ko ndetse bene uwo adakenewe muri uru rugaga uyu mwaka wa 2019.

Ati:”Nk’umuavoka waba warafungiwe ruswa, ugendera ku mwambaro afite akaba umukomisiyoneri aho kuba umuavoka, uwo hano mu rugaga tumwita umukomisiyoneri si umuavoka, iyo bigaragaye ahagarikwa mu kazi.”

Hari n’ahandi mu butabera hagiye hagaragara ruswa ariko ababifitemo uruhare bagahanwa mu rwego rwo kuyirwanya.

Abahesha b’inkiko bagiye birukanwa kubera ruswa

Bamwe mu abahesha b’inkiko b’umwuga, bigiriza nkana mu kurangiza izo manza babogamira ahari ifaranga. Amakuru dufite nuko mu Ukwakira 2015, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahagaritse abahesha b’inkiko 15: Sunday Andrew, Munyangeyo Themistocles, Mugenzi Nathanael, Kalihangabo Cassius, Irakiza Ntagomwa Elie, Ngororankunda Clement, Rucyahana Rubondo Manase, Semajambe Leon, Kayitare Regis, Nkundabirama Aime, Kazigaba Andre, Nsengiyumva John, Rusunika Jonas, Ruganda Crispin na Buregeya Aristide.

Aho kwikosora hari abandi bakomeje gutatira inshingano zabo bituma muri Nyakanaga 2018, iteka rya Minisitiri ryirukana burundu :Ayinkamiye Febronie, Mutesa Epimaque, Nyirimbibi Juvénal, Mutunzi Alexis, Sebahire Roger David na Muhire Michel ku murimo w’abahesha b’inkiko kubera amakosa akomeye bakoze muri Gicurasi 2018, ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka. Yabibukije ko nibatareka ingeso zo kurya ruswa bazisanga i Mageragere .Ahandi abaturage batunga agatoki ko ruzwa yabaye imbata ni mu bakozi bashinzwe Notariya (bashyira umukono na Kashi kuri kopi z’ibyangombwa n’ibyemezo).

Abanditsi b’inkiko banyuzwaho ruswa

Uretse mu Bavoka, Umugenzuzi akaba n’Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, we yavuze ko ruswa ikigaragara mu bucamanza ahanini inyura mu nzira zitaratangira gukoresha ikoranabuhanga nko mu banditsi b’inkiko.

Yagize ati “Muzi ko mu mikorere yacu, kirazira kubonana n’umuturage ufitiye urubanza. Byonyine tukubonye uri mu kabari cyangwa ahandi hantu wihereranye n’uwo waburanishije, birahagije ngo wirukanwe ariko abanditsi b’inkiko bo kuko bakira abaturage, barabyemerewe. Usanga rero hari abanditsi b’inkiko b’abakomisiyoneri b’abacamanza. Ukavuga ngo nzaca ku mwanditsi w’urukiko runaka amafaranaga nyageze ku mucamanza.”

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege nawe yigeze kubikomozaho, mu gihe cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, yatangaje ko bake bakirya ruswa mu nkiko, bakunze kugaragara mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, aho usanga abanditsi b’inkiko bahindura ibyemezo byazo bakakira amafaranga atagira n’icyo yabamarira.

Ba Noteri baratungwa agatoki

Mu Nama yahuje ba Noteri b’Imirenge, ab’uturere, aba RGB na RDB , muri Mata 2017, igamije kureba uko serivisi z’ubutabera zanozwa; Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko isura ba noteri batanga ariyo igaragaza iy’ubutabera bw’igihugu.

Yagize ati “Ba Noteri barasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru […] Serivisi batanga zifite uko zerekana isura y’igihugu mu mitangire ya serivisi.” Yakomeje agira ati “Twabasabye no kwirinda ingeso ya ruswa ishobora kuba ivugwa kuri bamwe. Ninjiye muri salle numva babivugaho no gusiragiza abantu ngo genda uzagaruke. Ibyo byose twabasabye ko atari byo bikwiye kuba bibaranga kuko iyo batanze serivisi imeze gutyo biba bibi.”

Ubutabera buracyagerageza kwitwara neza

Bamwe mu baturage bo mu Turere :Nyarugenge, Muhanga, Nyanza, Rwamagana na Kayonza twaganiriye, badutangarije ko hari igihe batanga ikirego mu butabera, kigateshwa agaciro ko ngo cyatanzwe nabi. Nyuma bakumva ko uwo bareze, yigamba ko nta kuri kutagira ifaranga.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko nubwo hakiri ibinengwa ubutabera, ngo bugerageza kwitwara neza.Yavuze ko abantu bakunze kunenga ubutabera babushinja kubogama kubera ko bwarekuye uwakekwagaho icyaha nyamara ngo abaturage bakwiye kumenya ko ubutabera bugendera ku bimenyetso.

Yagize ati “Tubona inkiko zigerageza gukora ibishoboka byose zigafatira ibyemezo abantu bari mu byaha bya ruswa kurusha uko abantu babitekereza. Abantu bakunze kutunenga bati ‘kuki ubushinjacaha butakurikiranye uyu muntu, inkiko kuki zamugize umwere? Ariko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso simusiga kuko imanza zigendera ku bimenyetso, si ibyiyumviro by’abaturage.”

Isuzuma ryakozwe n’Inama y’ubukungu ku isi ya 2017-2018 (World Economic Forum Index) umwaka ushize ryagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira ubutabera bwigenga.

Mwitende Jean Claude

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamakuru biniguye ku munsi w’ubwisanzure bwabo
Next articleMeya wa Nyamasheke arashinjwa gufungisha umuyobozi wa GS Bunyenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here