Home Amakuru Uruganda rw’imbunda ruherutse gufungurwa muri Kenya rwanenzwe na benshi

Uruganda rw’imbunda ruherutse gufungurwa muri Kenya rwanenzwe na benshi

0

Bamwe mu Banyakenya kuri interineti barimo kwibaza impamvu guverinoma yabo yashyize imbere umushinga w’urugnda rw’imbunda nto ruyitwaye akayabo karenga miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda ($ 37m; £ 27m).

Abanenga uyu mushinga bavuga ko atariwo wihutirwaga cyane muri iki Gihugu nubwo ubutegetsi bwo buvuga ko uyu mushinga ufitiye akamaro kenshi Abanyakenya.

Uru ruganda ruto rw’intwaro ruherereye hafi y’umurwa mukuru Nairobi.

Ku wa kane, Perezida Uhuru Kenyatta yayoboye ifungurwa ry’uru ruganda mu gace ka Ruiru.

Yavuze ko uru ruganda ruri mu gishushanyo mbonera cya guverinoma ikora – avuga ko “ruzateza imbere kwigira, guhanga udushya mu gihugu no gushimangira ubushobozi bw’inganda ziri mu gihugu ndetse  rutanga akazi ku rubyiruko rwinshi”.

Icyakora, Abanyakenya bamwe banenze iki gikorwa, bavuga ko amafaranga yarushowemo yashoboraga gukoreshwa bindi.

Ati: “Kuki tudashobora gukora imiti ya ARV (igabanya ubukana bwa Sida) aho kuba imbunda? Ni ngombwa kuri twe kwica kuruta kurokora ubuzima? ”Mogada yabajije kuri Twitter.

Ati: “Umusaruro w’ibiribwa ntabwo uhaza ibyo dukeneye. Ariko dufungura uruganda rwintwaro nyamara ntabwo turi kurugamba. Turashaka kohereza intwaro hanze? dukeneye intambara, ubugizi bwa nabi bukabije cyangwa gutunga imbunda zikomeye nko muri Amerika. Ibi byose byavuzwe haruguru ntibireba Kenya. Gusa inzira isigaye ni ibyoherezwa mu mahanga, ”Jo nawe yabyibajijeho kuri twitter.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanda Base-Rukomo-Nyagatare wemewe na Perezida Kagame siwo wakozwe – Rucagu
Next articlePrince Philip, Umugabo w’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here